Kenya:Abasirikare b’abongereza bashinjwa gutegeka abinjizwa mu gisirikare gusambana n’indaya

Abasirikare bakuru b’Abongereza batoza abasirikare ba Kenya barashinjwa guhatira abasore bashya binjizwa mu gisirikare gukora imibonano mpuzabitsina n’indaya badakoresheje agakingirizo. Aba basirikare b’abongereza, bashinjwa aya mahano, ni aboherejwe mu kigo cya gisirikare cya Nanyuki muri Kenya.Bashinjwa gutegeka aba banyeshuli bashya gusambana n’indaya nk’ikimenyetso cyo gutangiza umuhango wo kubakira no kwerekana icyo bashoboye. Ibi ni ibyatangajwe […]

Nyampinga wa Mbere w’u Rwanda yishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uwera Dalila yatowe tariki ya 17 Ukuboza 1993 yambikwa ikamba ubwo yari umunyeshuri muri IFAK

Miss Jeanne Nubuhoro bivugwa ko ari we Nyampinga wa Mbere u Rwanda rwagize, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amateka agaragaza ko Jeanne Nubuhoro yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991 mu muhango wabereye muri hoteli yitwaga Meridien [ubu yahindutse Umubano Hotel]. Jeanne Nubuhoro ni umukobwa Jean Munyankindi na Mediatrice Nyiramadadari mwene Murekezi wa Ndayishimiye […]

Abandi basirikare ba SADC biganjemo aba Tanzania biciwe muri RDC

Umuryango wa SADC watangaje ko abasirikare bane bawo bari mu bo wohereje kurwanya umutwe wa M23 biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ikigo cya gisirikare barimo kirashwemo igisasu. SADC yemeje aya makuru biciye mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024. Muri iryo tangazo uyu muryango […]

Rwanda – DRC: Perezida Kagame yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Ramaphosa

Ikibazo cy’Intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu byo Perezida w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo wari witabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere y’uko asubira iwabo muri Afurika y’Epfo, Ramaphosa ubwe yabwiye itangazamakuru ko yahinduye imyumvire ku buryo yafatagamo ikibazo […]

Perezida Kagame yahishuye ibyo yandikiye Amerika ku mvugo zipfobya Jenoside

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye ko yandikiye igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ibaruwa yacyemereraga kunenga imikorere y’ubutegetsi bw’u Rwanda mu minsi 364 igize umwaka hanyuma nawe akagisaba guharira u Rwanda n’Abanyarwanda umunsi umwe wa tariki ya 07 Mata utangizwaho Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari mu kiganiro umukuru w’Igihugu yagiranye […]

Ubwato bwari butwaye abanye Kongo 16 n’abanyamahanga 8 bwarohamiye muri Tanganyika

Nibura abantu 24 muri 25 baburiwe irengero nyuma y’uko bwato ‘M / V Maman Benita’ bwibiye mu kiyaga cya Tanganyika mu ijoro ryo kwa wa Gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 7 Mata, hafi n’nkombe z’agace ka Kalemie. Amakuru avuga ko , iyi mpanuka yatewe n’umuyaga ukaze wazabiranyije ubwo bwato maze abantu bagera kuri […]

Loni irasaba kwifata nyuma y’gitero ku ruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa Zaporizhzhia

Igitero gishya cy’indege zitagira abapilote ku rrugomero rw’amashanyarazi rwa Zaporizhzhia rwo muri Ukraine cyongereye gutinya impanuka ikomeye ya kirimbuzi, nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikurikirana iby’ingufu za kirimbuzi rivuga. U Burusiya bwavuze ko Ukraine iri inyuma y’icyo gitero, buvuga ko cyakomerekeje abantu batatu. Ukraine yahakanye kukigiramo uruhare nkuko bitangazwa na BBC. Uruganda rukomeye rw’ingufu za nikeleyeri […]

Imwe mu miturirwa yo ku isi yatamirijwe amabara agize ibendera ry’u Rwanda #KWIBUKA30

433950884_25969252002665900_3725632669721411433_n.jpg

Ibihugu bitandukanye byacanye imiturirwa yabyo mu mabara y’icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu yerekana ibendera ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo kwifatanya […]

Perezida Ruto yoherereje ubutumwa u Rwanda

Muri iki gihe cyo kwibuka isi yose yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.Bamwe mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’abanyarwanda abandi bohereza ubutumwa mu rwego rwo kwifatanya kwibuka. Mu bohereje ubutumwa harimo Perezida wa Kenya Wiliam Ruto wagaragaje ko u Rwanda nk’Igihugu gifite abaturage baranzwe n’umuhate n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba ari icyitegererezo […]

Sierra Leone ihangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cya Kush

Perezida JULIUS MAADA BIO wa Sierra Leone yatangaje ko hari izamuka rikabije ry’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bizwi ku izina rya kush muri icyo gihugu. Kush ni ikiyobyabwenge cyabase cyane abatuye Sierra Leone. Kigizwe n’uruvange rw’imiti ya marijuana,tentany na tramado. Nkuko africanews ibitangaza bivugwa ko icyo kiyobyabwenge cya kush cyateje impfu amagana z’abantu kandi kigatera abantu benshi uburwayi […]

Burundi: Bahangayikishijwe n’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bikomeje gutumbagira

Ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bikomeje gutumbagira cyane ku masoko yo hagati mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi. Mu mezi atatu gusa, ku bicuruzwa bimwe, ibiciro byikubye kabiri. Abaguzi binubira ko batagishoboye kwibeshaho. Ikiro cy’ibitunguru by’umweru cyavuye ku 4.500 kigera ku 8000 by’amafaranga y’Amarundi, Fbu (3595 rw). Ibitunguru bitukura byavuye ku mafaranga 4.500 bigera ku 7.500 […]

MIFOTRA yatanze ikiruhuko gitunguranye

gknj-zywqaaheoh.jpg

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yamenyesheje abakozi b’inzego za Leta n’izabikorera, ko tariki ya 8 Mata 2024 ari umunsi w’ikiruhuko bitandukanye nk’uko byari bisanzwe. Ubundi byari bimenyerewe ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru (weekend), umunsi ubanziriza icyumweru uba ikiruhuko, gusa ibyo si ko bigenda ku itariki ya 7 Mata umunsi wo […]

Ramaphosa yatanze icyizere ku izahuka ry’umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere Afurika y’Epfo ishobora kongera kubana neza n’u Rwanda, nyuma y’igihe ibihugu byombi bidacana uwaka. Ramaphosa yabitangaje nyuma yo kugirira uruzinduko mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse anitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 […]

Mu myaka itanu ishize abarenga 3500 barezwe gupfobya , guhakana Jenoside n’ingengabitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko mu myaka itanu ishize rwakiriye abaregwa bagera ku 3,563 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside no kuyipfobya. Gusa ruvuga ko nubwo imibare imeze gutyo, ikigero cy’abaregwa ndetse n’ubukana bw’icyaha ngo bigenda bigabanuka uko imyaka ishira. RIB kandi ivuga ko ibirego byo kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri […]

Centrafrique: Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

6-7.jpg

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata, Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique (MINUSCA) bahuriye mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cya RWAFPU1-9 mu murwa mukuru Bangui. Uyu muhango wo kwibuka wayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier. Witabiriwe kandi n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga […]

Tariki ya 8 Mata 1994: Hashyizweho Guverinoma y’abatabazi Jenoside ikwira mu gihugu hose

Tariki ya 8 Mata 1994 nibwo hashyizweho Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri w’Intebe. Mu gitondo cyo ku itariki ya 08 Mata 1994 ni bwo Bagosora yakoranije abayobozi b’abahezanguni b’abahutu bari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, bahurira muri ambasade y’Abafaransa kugira ngo bashyireho Guverinoma. Tariki ya 08 Mata […]

Tshisekedi yaba yaje i Kigali rwihishwa?

Umuvugizi wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyomoje amakuru yavugaga ko ku Cyumweru yari i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Tina Salama abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanditse ko “Perezida wa Repubulika FĂ©lix Tshisekedi ntiyigeze ajya i Kigali kwibuka […]

Abaharanira uburenganzira bw’umugore bishimiye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore wa RDC

Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Kongo, nyuma yo kubona ubwigenge kuva 1960 yabonye Ministre w’Intebe wa mbere w’umugore. Uyu ministre w’intebe ashyizweho nyuma yaho Felix Antoine Tshilombo Tshisekedi atsindiye amatora yabaye kuwa 20 Ukuboza umwaka ushize aho yari ahanganye n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, agatsindira kongera kuyobora igihugu mu gihe cya manda ye ya 2 y’imyaka […]

Intambara ya Israel na Hamas ishobora gushyirwaho akadomo

Kuri iki cyumweru taliki 7 Mata 2024, Isiraheli yavuze ko yakuye abasirikare benshi mu majyepfo ya Gaza, hasigara brigade imwe gusa nyuma y’uko Hamas yohereje itsinda mu misiri mu biganiro bishya bishobora guhagarika intambara. Amakuru avuga ko isiraheli yagabanije umubare w’ingabo muri Gaza nanone hashingiwe kotswa ku gitutu cya Amerika nyuma y’uko hapfuye abakozi barindwi […]