Kuri iki cyumweru taliki 7 Mata 2024, Isiraheli yavuze ko yakuye abasirikare benshi mu majyepfo ya Gaza, hasigara brigade imwe gusa nyuma y’uko Hamas yohereje itsinda mu misiri mu biganiro bishya bishobora guhagarika intambara.
Amakuru avuga ko isiraheli yagabanije umubare w’ingabo muri Gaza nanone hashingiwe kotswa ku gitutu cya Amerika nyuma y’uko hapfuye abakozi barindwi ba Loni mu minsi ishize.
Umuvugizi w’ingabo wa Israel Yoav Gallant ,ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu nyirizina yo kugabanya ingabo, ariko nk’uko bikomeje gutangazwa ko ibiganiro byo mu Misiri aribyo mbarutso.
REUTERS itangaza ko Umutwe w’abayisilamu ugenzura Gaza, bemeje ko bohereje intumwa mu Misiri kuko Hamas yifuza ko amasezerano ayo ari yo yose yatuma intambara ihagarara ndetse n’ingabo za Isiraheli zikava muri ibyo bice yiteguye kuyikurikiza.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko mu gihe hatabaho kurekura imbohe za Israel nta masezerano azabaho.
Israel itangaza ko Hamas yafashe imbohe zayo zirenga 250 kandi abagera ku 1200 baricwa. Ni mu gihe Minisiteri y’ubuzima i Gaza ivuga ko Abanyapalestine barenga 33.100 baguye mu gitero cya Isiraheli.


