Rayon Sports yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

fb_img_17126779128135798.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024 nibwo Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, bakoze urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rugendo rwakozwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri rwitabiriwe n’abafana b’iyi kipe mu rwego rwo kwifatanya nayo mu Kwibuka ku nshuro […]

Perezida Kagame yagiye mu Bwongereza

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiriye uruzinduko rw’akazi i Londres mu Bwongereza rwasize agiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rishi Sunak. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye “baganiriye ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, by’umwihariko ku bufasha bufatika bwahaye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse […]

Ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda bwatangaje impinduka mu kwizihiza Irayidi

Mu gihe habura amasaha macye ngo idini rya Islam ryizihize umunsi w’irayidi, ubuyobozi bw’iri dini bwasabye abayoboke bayo ko kuri uwo munsi mukuru ibikorwa byo gusabana no kwidagadura bitemewe. Ubuyobozi bwa Abayisilamu mu Rwanda bwavuze ko kubera igihugu kiri mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nta birori […]

Umwijima ‘Hepatite’ wica abantu ibihumbi 3,500 ku munsi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ‘OMS’ ryatangaje ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima, risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk’iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi. Indwara y’Umwijima ifatwa nk’iya Kabiri mu kwica abantu benshi cyane ku […]

Rubavu: Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku Rwibutso rwa Nyundo

gkutjouw4aacncr.jpg

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, habereye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwa n’indi mibiri 07 yabonetse aho imwe yavanywe mu Karere ka Rutsiro. Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana, Abasenateri n’Abadepite, abafite ababo bashyinguye kuri uru rwibutso […]

Islamic State yateguje ibitero byo kwica abantu bose bazitabira imikino ya Champions League

screenshot_20240409-101540_1712654642.png

Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu ( Islamic State) watangaje ko uragaba ibitero by’iterabwoba kuri sitade enye zirakira imikino ya Champions League kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu. Ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024, binyuze mu kinyamakuru The Al Azaim Foundation gitangaza amakuru y’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu, cyavuze ko […]

Sudan:Abagera kuri miliyoni 8.5 bamaze guhunga imirwano

Ku cyumweru, komite y’abaganga bo muri Sudani yatangaje ko ingabo z’abaparakomando bo muri Sudani zahitanye byibuze abantu 28 mu gitero cyagabwe ku mudugudu uri mu majyepfo y’umurwa mukuru Khartoum. Komite y’abaganga ba Sudani mu itangazo ryayo yatangaje ko ingabo za (RSF) zakoze ubwicanyi mu mudugudu wa Um Adam ku birometero 150 mu majyepfo y’umujyi. Intambara […]

Mama sinzi aho ashyinguye: Super Manager

Gakumba Patrick wamenyekanye nka Super Manager mu myidagaduro no mu kugurisha abakinnyi, ashengurwa no kuba ataramenye aho Mama we yapfiriye n’aho yashyinguwe kuko bari bari mu buhunzi hanze y’u Rwanda. Aganira na shene imwe ya Youtube mu Rwanda, Super Manager yagarutse mu buzima bushaririye yabayeho mu buhunzi hamwe n’umuryango we ubwo bari barahunze igihugu kubera […]

DRC:Umusirikare wa FRDC arashinjwa kwica inka z’Abatutsi

Umusirikare ubarizwa mu gisirikare cya Leta ya Congo ‘FARDC’ arashinjwa kwirara mu nka z’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru akazimishamo amasasu kugeza zipfuye. Amakuru avuga ko uyu musirikare yarashe izi nka mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Mata 2024. Inka enye nizo zamenyekanye ko uyu musirikare yishe ariko imibare ikaba ikomeje gukusanywa […]

Ali Kiba wo muri Tanzania yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi mpuzamahanga Ali Saleh Kiba wamenyekanye nka Ali Kiba muri Tanzania, yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ali Kiba yatangaje ubutumwa bwe yifashishije urubuga rwa Instagram, agaragaza ko ari kumwe n’u Rwanda n’Isi muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni […]

Sake: Abasirikare ba MONUSCO b’Abahinde baravugwaho guta ibirindiro nta mabwiriza bahawe

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu butumwa bw’icyumweru yagejeje ku bakozi bayo, bwavuze ko umutekano “ugenda uhindagurika” mu burasirazuba bw’igihugu, aho imirwano ikomeje. Inyeshyamba za M23 (23 Werurwe), “zageze mu majyaruguru ya Sake [nko mu birometero makumyabiri mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu […]

Irondaruhu ryatumye umuryango w’Abanyamerika wimukira mu Rwanda

Professor Senait Fisseha ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ethiopia yagarutse ku kintu cyatumye ava aho yari atuye muri Amerika akaza gutura mu Rwanda we n’umuryango we. Aganira n’ikinyamakuru Telegraph, Professor Senait Fisseha yavuze aho igitekerezo cyo kuza gutura mu Rwanda cyavuye, ndetse anagaruku ku byo yasanze mu Rwanda rwiyibatse mu buryo […]

Burundi:Inzara iri mu barimu yaciye igikuba mu bigo by’amashuri

Mu gihugu cy’u Burundi nta kindi gikomeje kuhavugwa usibye ibura ry’abarimu kugeza ubwo ibigo by’amashuri bimwe ngo bishobora kuzashiduka byafunze imiryango. Impamvu y’ubuke bw’abarimu ngo ni imibereho mibi bakomeje guhura nayo iturutse ku mishahara bahabwa y’intica ntikize. RPA Burundi, yanditse ko muri Komine ya Nyanza-Lac yo mu ntara ya Makamba itaka ko ifite ikibazo cyo […]

Hamenyekanye igihugu Tshisekedi ‘wari waburiwe irengero’ aherereyemo

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherereye i Bruxelles mu Bubiligi nk’uko amakuru ata Perezidansi ya RDC abivuga. Infos.cd yatangaje ko ku Cyumweru saa 05:05 ari bwo Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, mbere yo gufata rutemikirere yerekeza i Bruxelles mu ruzinduko rwihariye. Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u […]

Mozambique: Impanuka y’ubwato yahitanye abasaga 100

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Filipe Nyusi yavuze ko abantu barenga 100 bapfuye nyuma y’aho ubwato burohamye ku nkombe zo mu majyaruguru ya Mozambike, abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero. Umukozi wo mu kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu nyanja (INTRASMAR) yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi 130 ari ubwato bw’uburobyi bwarengeje urugero […]

Tariki ya 09 Mata: Umunsi Ingabo z’u Bufaransa zitererana Abatutsi zigahungisha Abanyaburayi

Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994. 1. Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise «  OpĂ©ration Amaryllis  » zatereranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi Tariki ya 9 Mata, […]

ZIG: Ifaranga rishya rigiye gukoreshwa muri Zimbabwe

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gushyiraho ifaranga rishya no gusimbuza iryataye agaciro. Iki cyemezo kije mu mezi ashize rigaragaza guta agaciro bikabije ndetse n’abaturage bamaze igihe bagaragaza kutarishaka. ZIG (Zimbabwe Gold) ni ryo faranga rizasimbura Idolari rya Zimbabwe ryataye agaciro bidasanzwe. Guverineri wa Banki Nkuru ya Zimbabwe bwana John Mushayavanhu yagize ati” […]

69%by’ibirwanisho Israel ikoresha ibikura muri Amerika

Kugeza ubu Amerika n’icyo gihugu cya mbere giha intwaro Israel akaba ari nacyo cyayifashije kubaka igisirikare gihambaye. Nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), mu birwanisho Israel yaguriye hanze hagati ya 2019 na 2023, 69% byavuye muri Amerika. Amerika iha Israel miliyari 3.8 z’amadorari y’Abanyamerika mu masezerano y’imyaka icumi yerekeye imfashanyo ya gisirikare […]

U Rwanda rugiye kwakira Inama y’Ishyirahamwe ry’Abubatsi bo muri Commonwealth

U Rwanda ruzakira, kuva ku wa 21-23 Kanama, inteko rusange y’ishyirahamwe ry’abubatsi bo mu muryango wa Commonwealth, inama y’ingenzi aho abanyamwuga bazaganira ku ngingo zirimo guhanga udushya, imijyi irambye, ndetse n’ubunini. Abayobozi mu Ishuri Rikuru ry’Ubwubatsi nk’ikigo kicyakira, batangarije ikinyamakuru The New Times ko inteko rusange y’ishyirahamwe ry’abubatsi bo muri Commonwealth izatanga “urubuga rukomeye” ruzoroshya […]

Umuti w’amakimbirane y’u Rwanda na RDC mu mboni za Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko intwaro zidashobora gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ibihugu byombi kuyakemura biciye mu nzira y’amahoro. Uyu mukambwe uheruka i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangaje mu kiganiro aheruka […]

Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda

3-22.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Mata, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, Hon Ludivine Dedonder, aherekejwe n’intumwa zirimo Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Bubiligi, Lt Gen Aviateur Frederik Vansina, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda. Bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen. MK Mubarakh. Mu biganiro byabo, havuzwe ku ngingo zitandukanye, cyane […]