Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiriye uruzinduko rw’akazi i Londres mu Bwongereza rwasize agiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rishi Sunak.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye “baganiriye ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, by’umwihariko ku bufasha bufatika bwahaye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu myaka 30 ishize.”
Village Urugwiro yunzemo ko Kagame na Sunak “baganiriye kandi kuri gahunda yerekeye abimukira ikomeje” hagati ya Kigali na Londres ndetse no “ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu”.


