Rutsiro: Mwarimu yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa
Mwarimu mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kivu Hills Academy, ryo mu karere ka Rutsiro yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa. N’impanuka yabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 06 Nyakanga 2024, mu masaha ashyira saa 16h10′, ibera mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera ho mu mudugudu wa Bigabiro. Amakuru BWIZA yahamirijwe na Munyamahoro Muhizi […]
FARDC yitwikiriye agahenge itera ibirindiro byose bya AFC/M23 hafi ya Kaseghe
Ibirindiro bitandukanye bya AFC/M23 byaterewe icyarimwe n’ingabo za FARDC , SADC, FDNB, n’izindi nyeshyamba bakorana ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe hatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kari kemeranyijwe n’impande zombi bigizwemo uruhare na Amerika. Umuvugizi wa AFC mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati « Aka kanya, abaturage b’abasivili n’ibirindiro byacu byose byibasiwe n’ingabo […]
Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! – Paul Kagame i Kayonza
“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! Kuyobora FPR ntako bisa rwose. Ingorane rero twagiye tuzinyuramo, tuzisiga inyuma yacu. Ubu turareba imbere gusa, tugeze ku byinshi. Ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu,” ibi ni ibyatangajwe na Paul Kagame i Kayonza kuri iki Cyumweru aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma yo guca i Nyagatare. Abaturage ba Kayonza, […]
Mozambike: Ubutumwa bwa SAMIM muri Cabo Delgado bwasojwe ku mugaragaro
Ubutumwa bwa gisirikare bw’Umuryango w’iterambere w’Ibihugu bya Afurika y’amajyepfo muri Mozambike (SAMIM), bwafashaga Ingabo za Mozambike kurwanya abaterabwoba b’abayisilamu mu ntara y’amajyaruguru ya Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, zashoje ubutumwa bwazo ku mugaragaro muri iki gihugu. Isozwa ry’Ubutumwa ku mugaragaro n’umuhango wo gusezera, byabaye ku wa Kane mu murwa mukuru w’intara ya Cabo Delgado, […]
Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wo muri RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gracia Yamba. Ibiganiro by’aba bakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahari kubera umwiherero w’iminsi itatu wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bafite mu nshingano uyu […]
Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba yaturuka hano cyangwa hanze – Kagame

“Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka”, uyu ni Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu ubwo yari arimo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare kuri iki Cyumweru. Umukandida Paul Kagame yatangaje ibi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Nyagatere kuri iki Cyumweru, itariki 7 Nyakanga 2024, aho abaturage […]
RDC: FARDC igiye gushyikirizwa ibifaru 185 yari itegereje kuva mu 2020
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kongera ubushobozi bwo kugenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu kugura imodoka z’imitamenwa z’uruganda rwa Katmerciler rwo muri Turkiya . Uruganda rukora ibinyabiziga, Katmerciler, rwo muri Turkiya ruherutse kurangiza amasezerano afite agaciro ka miliyoni mirongo z’amadolari yagiranye na Kinshasa yari yaradindiye kuva mu 2020. Kuva mu mwaka wa […]
Mu ijoro ribanziriza umunsi wo kwamamaza umukandida Paul Kagame abaturage ntibasinziriye abandi barara aho yiyamamariza
Mu gihe nk’iki cy’impeshyi tariki 22 Nyakanga 2017,umukandida Paul Kagame ,yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rwamagana na Kayonza ,aho yabwiye abatuye utwo turere ko kumutora mu itora ryabaye ku Tariki ya 4 Kanama 2017 ari ikimenyetso cyo gushimangira ko bafite inyota y’ iterambere rirambye ndetse no kwifuza umutekano urambye. Icyo gihe Umukuru […]
Imitwe y’Ingabo za Sudani yahungiye muri Sudani y’Epfo nyuma y’ifatwa rya Meram
Sudani y’Epfo yakiriye imitwe y’ingabo za Sudani (SAF) nyuma y’ifatwa rya Meram, umujyi uri mu burengerazuba bwa Kordofan, muri Sudani, bitera abaturage benshi guhunga. Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Maj. Gen. Angon Ungom, Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo (SSPDF), yatangarije Sudan Tribune ko umutekano rusange muri kariya wifashe neza, usibye ko hari imitwe ya […]
Burera: Urubyiruko 429 rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana n’abandi bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Itorero Indangamirwa14 ribera i Nkumba. Mu gihe cy’iminsi 45, uru rubyiruko ruzatozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa. Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 rwageze kuwa Gatanu mu Karere ka Burera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, […]
RDC: Abanyamerika 2 bakurikiranweho kugerageza coup d’etat bavuze ko batewe ubwoba
Abanyamerika babiri bari kuburanishwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera uruhare bagize mu gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi, kuwa Gatanu babwiye urukiko ko batewe ubwoba n’umuyobozi wabo ababwira ko bagomba kwifatanya nabo cyangwa bakicwa . Ku wa 19 Gicurasi, abantu bitwaje intwaro bigaruriye ibiro bya perezidansi mu murwa mukuru Kinshasa mbere y’uko uwari umuyobozi […]
Iran: Masoud Pezeshkian yasimbuye Raisi ku mwanya wa perezida
Masoud Pezeshkian wahoze ari ministri w’ubuzima muri Iran kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Nyakanga 2024, yatsinze icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu. Yari ahanganye na Saeed Jalili, wari ashinzwe ibiganiro ku byerekeye nukiliyeri. Yari amatora yo gusimbura Ebrahim Rais uherutse gupfa azize impanuka y’indege. Perezida mushya yasabye abaturage kumushyigikira mu biganiro ateganya kugirana n’ibihugu […]
Nduhungirehe na Gen (Rtd) Kabarebe bahuye na Minisitiri Shingiro w’u Burundi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, ku wa Gatandatu bahuye banagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro. Ibiganiro by’aba bakuru ba za dipolomasi b’u Rwanda n’u Burundi byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahari kubera umwiherero […]