“Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka”, uyu ni Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu ubwo yari arimo kwiyamamaza mu Karere ka Nyagatare kuri iki Cyumweru.
Umukandida Paul Kagame yatangaje ibi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Nyagatere kuri iki Cyumweru, itariki 7 Nyakanga 2024, aho abaturage basaga 300,000 b’uturere twa Nyagatare na Gatsibo bari babucyereye bagiye kumwakira kuri Site ya Nsheke.

Yabanje kugaruka ku mateka y’Akarere ka Nyagatare ndetse na FPR by’umwihariko kuko ari ho Inkotanyi zinjiriye zitangiza urugamba ariko anagaragaza ko muri aka karere n’ubundi ari bamwe muri bo basohokeye bahunga mu 1959.
“Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye”, Perezida Paul Kagame, akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, yatangaje ibi ubwo yagarukaga ku mateka y’Akarere ka Nyagatare, agaruka ku kuba ari ho ingabo z’Inkotanyi zinjiriye mu 1990 zije kubohoza u Rwanda…”

Yakomeje ati “Icyo gihe twari abana ba bandi bafatwa ukuboko….aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy’abaturanyi na none ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva, aho twasohokeye, niho twinjiriye. Dusohoka, byavuzwe hari uwabivuze….hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ntiburi bucye. Icyo gihe cyari icya ntiburi bucye. Tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya byanze bikunze.”
Yongeyeho ati “ Bugomba gucya. N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.”
Umukandida Paul Kagame yageze aho avuga ko akeka ko ashobora kuba ari umunyamahirwe kurusha abandi. Ati “ Ndi umunyamahirwe. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari micye, aho abantu bibaza niba buri bucye cyangwa bari buramucye, iyo myaka yose njyewe nkaramuka. Ntabwo ari ubutwari bundi, ntabwo ari ikindi, ubwo ni amahirwe. Ariko rero nabyo biravuze ngo waramutse wagize ayo mahirwe, ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka ndetse n’abandi bakaramuka.”

Paul Kagame kandi yibutse Abanyarwanda bagiye benshi muri bo bazize politiki mbi y’igihugu, agaragaza ko azakora ibishoboka ngo aho bari hose bazamenye ko batagendeye ubusa, yongera kugaragaza ko nta ntambara igomba gutera ubwoba u Rwanda.
Ati “ Ibyo rero nibyo biduha imbaraga, bisa nk’ibya ya ndirimbo ngo ‘Nta Ntambara’. Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka. Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze n’uwo nguwo….buriya gutora FPR no kuba FPR ni icyo bivuze. Bivuze ko buri munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze…”
Perezida Kagame kandi yagiriye inama abakiri bato , abasaba kuzakomeza kuba Intare aho kuba imbwa.
Ati “ Abakiri bato, nimwe benshi ndababona hano, ubwo ibihe biri imbere ni ibyanyu, muzabe za ntare ntimuzabe imbwa…intare ntizivamo imbwa. Intare zikomeza ari intare zigasaza ari intare. Mwebwe batoya rero mufite inshingano zo gukomeza rwa rugendo rw’abaje mbere yanyu…..mu bihe biri imbere ni ugutera imbere, ni amajyambere….”

Yavuze ko mu minsi iri imbere Abanyarwanda ari bo bazajya bihitiramo igihe bajya hanze bafite icyo bagiye gukora n’igihe bazagarukira ariko ari bo babyihitiyemo, arangije abasaba kutazatatira igihango.


