Nyagatare: Urupfu rw’Umusore waciwe umutwe rurimo kuvugisha benshi

img_20240726_205658__1000_x_600_pixel_.jpg

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko wakoreraga ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare yishwe n’abagizi ba nabi bamuciye umutwe. Nyuma yo kumwica , urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe. Nyuma y’urupfu rw’uwo musore wacururizaga mu gasantere kazwi nko muri Gatandatu […]

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori byo gufungura imikino Olympics

gtbgdlewwaadlvh.jpg

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori byo gufungura imikino Olympic igiye kubera mu Bufaransa. Imikino Olempike ya Paris iteganyijwe kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere yabereye […]

Eritrea yahagaritse ingendo z’indege za Ethiopian airlines

Eritrea yabujije indege ya Ethiopian Airlines kongera gukoresha kirere cyayo kuva ku ya 30 Nzeri 2024, iyishinja ihohoterwa ry’abagenzi n’ibibazo by’imikorere mibi. Ikigo gishinzwe indege za gisivili cya Eritereya cyatanze ibirego byinshi birimo kwiba imizigo hamwe no kuyitindana ntigerere kuri bene yo ku gihe.Ikindi ni uko iyi kompanyi itanga indishyi zidahagije ku bagenzi bahuye n’impanuka. […]

Abanyarwanda barasabwa kurushaho kwirinda inkongi y’umuriro muri iki gihe cy’izuba

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yasabye abaturage muri rusange gukomeza kuba maso muri iki gihe cy’izuba kugira ngo hatabaho akaga ko kwibasirwa n’inkongi y’umuriro. Nk’uko byatangajwe na Christine Niyotwambaza Hitimana, ushinzwe gukurikirana no kwitegura muri minisiteri, ngo inkongi y’umuriro ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo amashanyarazi, amakosa y’abantu, n’ibiza. Nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times […]

Afurika y’Epfo: Inteko Ishinga Amategeko yabwiwe ko SANDF iri muri RDC kurinda inyungu z’igihugu

Ishami rishinzwe imibanire n’ubutwererane mpuzamahanga (DIRCO) ryatangaje ko kurengera no guteza imbere inyungu z’igihugu cya Afurika yepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ari zimwe mu mpamvu Igisirikare cya Afurika y’Epfo kiri muri iki gihugu. Muri iki cyumweru, Ambasaderi Tebogo Seokolo, Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo wa DIRCO ushinzwe Afurika, mu kiganiro yagejeje kuri komite […]

Barack Obama yemeje ko ashyigikiye kandidatire ya Harris Kamala ku mwanya wa Perezida

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Kamala Harris ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: “Muri ibi bihe by’ingenzi ku gihugu cyacu, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo atsinde mu Ugushyingo. Twizeye ko mutwiyungaho.” Ni nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za […]

EU yafatiye ibihano abantu 9 barimo Colonel wa RDF

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda, barimo abayobozi mu ihuriro AFC ribarizwamo M23 ndetse no mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abahanwe barimo na Colonel wo mu ngabo z’u Rwanda. EU mu itangazo yasohoye yemeje ko mu bo yafatiye ibihano harimo BĂ©njamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa […]

Muhire Kevin yongerewe amasezerano muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yongereye Kapiteni wayo Muhire Kevin amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’uko ahawe amafaranga yakusanyijwe n’abafana b’iyi kipe. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, batangaje ko kapiteni wabo Muhire Kevin yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri. Ibi byagezweho ku bufatanye bw’abafana bayo bari bamaze iminsi bakusanya abarirwa muri miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda […]

Rulindo: Abaturage bazengerejwe n’amerwe baratabaza ubuyobozi

Hari abaturage, bo mu murenge wa Base mu Karere ka Rulindo basaba abayobozi ibisobanuro nyuma y’uko ngo bamaze igihe batabasha kurya inyama.Aba baturage bavuga ko bakomeje kwicwa n’amarwe,kuko ibagiro bari barubakiwe ryafunzwe. Bavuga ko iri bagiro ryamaze imyaka ine rikora ariko nyuma riza gufungwa n’ubuyobozi, kuko ryubatswe mu gishanga kuburyo imyanda n’amazi byariturukagamo byangizaga amazi […]

Ibihano byanyu ntibishobora guhungabanya urugamba turimo: Nangaa wa AFC/M23 abwira Amerika

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yatangaje ko urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa RDC iri huriro ririmo rudateze guhungabanywa n’ibihano ryafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano AFC n’abayobozi bayo barimo Nangaa, Bertrand Bisimwa na Charles Sematama. Ni ibihano kandi byahuriranye […]

Meddy yisanze yanzwe n’abo yarizaga

Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo MĂ©dard Jobert [Meddy] yatangaje ko yababajwe n’uko abamuririraga akiririmba ndirimbo z’isi ari nabo bahindutse bakamutuka ubwo yari agiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza. Ibi yabitangaje binyuze mu buhamya yatanze mu kiganiro yakoreye ’live’ kuri Instagram ye aho yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa. Meddy […]

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga uko imikino yafasha mu iterambere

inama_10_-2.webp

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Iyi nama yabaye ku wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024 mu Bufaransa, yayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel […]

Uwari Vice-Chairman wa APR FC yagizwe umuyobozi wa Simba SC

gtzko4jwgaasat3.jpg

Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yemeje ko Uwayezu François RĂ©gis ari we ugiye kuyibera umuyobozi mushya, CEO, asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 nibwo Simba SC yo muri Tanzania yemeje amakuru y’uko yashyizeho uyu mugabo. Mu minsi yashize […]

Indwara ya Mpox ikomoka ku nkende yageze mu mujyi wa Bujumbura

Mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura hagaragaye abarwayi batatu bafashwe n’icyorezo cy’indwara y’ibihara izwi nka ‘monkeypox’ ikomoka ku nkende. Minisitiri w’Ubuzima rusange, Lyduine Baradahana kuri uyu wa Kane, yavuze ko ikibazo cy’iyi ndwara cyagaragaye mu Burundi kirimo gukurikiranwa kandi abo iyo ndwara yagaragayeho bakomeje kwitabwaho. Iyi ndwara yari isanzwe izwi cyane muri Repubulika […]

Muri Ambasade ya Dubai i Kampala haravugwa gukinirwamo imikino y’urusimbi hagati y’abadipolomate

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, barangajwe imbere na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo (The shadow Minister), Haruna Nkunyingi Muwada, barasaba ko hakorwa iperereza ku birego bivuga ko abadipolomate bakorera muri iki gihugu bafite casino bakiniramo urusimbi muri Ambasade ya Dubai. Mu itangazo ryo ku wa 24 Nyakanga 2024, Muwanda yagaragaje impungenge z’imyitwarire mibi y’abadipolomate, ngo inyuranyije […]

Icyizere cyo kubona abimukira 150 barohamye hafi y’inkombe za Mauritania gikomeje kuyoyoka

Umuryango w’Abibumbye ishami ryawo rishinzwe abinjira n’abasohoka(IOM), wavuze ko abimukira barenga icumi bapfuye abandi bagera ku 150 baburirwa irengero mu nyanja ya Atlantique. Ni nyuma y’uko ubwato bwabo bwarohamiye hafi n’inkombe z’igihugu cya Mauritania berekeza i Burayi, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye. Mu ntangiro z’iki Cyumweru, abimukira 300 bari muri ubwo bwato bararohamye abagera ku […]

Amasezerano y’isoko rusange rya COMESA, SADC na EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa

Amasezerano yo gufungura isoko ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize imiryango ya COMESA, SADC na EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, itariki 25 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe nuyu Muryango. Iyi miryango itatu isanzwe ihuza ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo ikubiyemo ibihugu 26 n’abaturage bose hamwe basaga miliyoni 800, ariko ibihugu bimwe ntibiremeza ariya […]

Bahala wagiye mu mishyikirano na M23 yatawe muri yombi

AbbĂ© Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yatawe muri yombi akigera i Kampala. Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili nyuma yo kuhagera akubutse i Kampala muri Uganda. Aha i Kampala amakuru avuga ko yari yagiyeyo mu […]

Ibigo 700 byitabiriye Expo Rwanda 2024 ibaye ku nshuro ya 27

Imurikagurisha Mpuzamahanga mu Rwanda, ku nshuro ya 27 ryatangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 25 Nyakanga 2024, i Gikondo ahazwi nka Expo Ground ryitabiriwe n’ibigo 700 byo mu bihugu 19. Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu, rizasozwa ku itariki ya 15 Kanama 2024. Muri icyo gihe, abamurika ibyo bakora baturuka mu Rwanda no […]

Kamala Harris ashyigikiye ko Israel ikomeza kwirwanaho mu ntambara na Hamas

Kamala Harris Vis Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko atazigera aceceka ku kibazo kiri hagati ya Israel na Hamas, ariko akaba ashyigikira ko iki gihugu Netanyahu abereye Minisitiri w’Intebe gifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Uyu muyobozi uherutse gusimbura Perezida Joe Biden ku mwanya wo kuzahagararira ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora […]

Morocco: Ubushyuhe bukabije bwishe abarenga 20 mu munsi umwe

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Morocco cyo muri Afurika yatangaje ko hari abantu barenga 20 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu masaha 24 gusa. Ibi byabaye none ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 mu gace ko hagati mu mujyi wa Beni Mellal nk’uko amakuru dukesha ArabNews abivuga. Abantu 21 byatangajwe ko ari bo bapfuye […]

Icyo Abadepite bashya basabwa kuzibandaho cyane kuri Manda yabo

Abasesengura imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ndetse n’abaturage basanga abadepite bashya bakwiye kuzibanda cyane mu kunoza amategeko azatuma ibikubiye muri Manifesito Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kugira umuvuduko muri iyi manda y’imyaka itanu. Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse urutonde ntakuka rw’abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo […]