Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Médard Jobert [Meddy] yatangaje ko yababajwe n’uko abamuririraga akiririmba ndirimbo z’isi ari nabo bahindutse bakamutuka ubwo yari agiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Ibi yabitangaje binyuze mu buhamya yatanze mu kiganiro yakoreye ’live’ kuri Instagram ye aho yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa.
Meddy agifata icyemezo cyo kureka gukora umuziki usanzwe (secular music) akajya gukora umuziki wo guhimbaza Imana abantu benshi ntabwo babyakiriye neza ndetse bavuga ko abatengushye.
Uyu muhanzi yavuze ko akimara gukizwa, yasanze urukundo abantu bari bamufite rutari urw’ukuri ahubwo rwari urw’uburyarya.
Ati: “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, nabo bakigira nk’aho bankunze.”
“Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda mu magambo ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”
Yakomeje avuga ko yabonye byinshi ntacyo atabonye harimo n’abakobwa bariraga kubera we atari urukundo ahubwo ari amarangamutima.
Ati: “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye , nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima , ni ukwikunda , si urukundo nyakuri.”
Uyu muhanzi yemeza ko yari abayeho ubuzima bumeze nk’ikinyoma aho abantu bamukundaga ubu ari bo babaye abanzi be, ibintu avuga ko adakeneye, ati: “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi!.Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo nibo bandwanya , hari abo twatangiranye ariko ubu nibo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti.”


