departures

Israel yakuyeho ingamba yari yafatiye u Rwanda kubera Ebola

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi mike Israel itangaje amabwiriza abuza abaturage b’u Rwanda, Kenya n’ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika kwinjira ku butaka bwayo kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola, ubu u Rwanda na Kenya byamaze gukurwa kuri urwo rutonde.

Ambasade ya Israel mu Rwanda, iri mu bemeje ko Minisiteri y’Ubuzima muri kiriya gihugu ari yo yafashe icyemezo cyo gukura u Rwanda na Kenya ku rutonde rw’ibihugu byari byashyiriweho amabwiriza y’agateganyo ajyanye na Ebola.

Yanditse ku rubuga rwayo rwa X iti: “Twishimiye kumenyesha ko Minisiteri y’Ubuzima ya Israeli yafashe icyemezo cyo kuvana u Rwanda na Kenya ku rutonde rw’ibihugu bibujijwe kwinjira muri Isiraheli by’agateganyo ku mpamvu za Ebola.”

Iyi nkuru ije ikurikira itangazo ryari ryasohowe ku wa 10 Kamena 2026 n’Urwego rushinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka muri Israel, ryasabaga sosiyete z’indege kutemerera abaturage b’u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira mu ndege zerekeza muri Israel.

Aya mabwiriza kandi yarebaga n’abaturage b’ibindi bihugu bose baba barasuye kimwe muri ibyo bihugu mu minsi 21 ibanziriza urugendo rwabo rugana muri Israel.

Icyakora, icyemezo gishya cya Minisiteri y’Ubuzima ya Israel gisobanuye ko abaturage b’u Rwanda na Kenya batakiri mu cyiciro cy’ibihugu bifatirwa izi ngamba zidasanzwe.

Icyemezo cyo gukuraho u Rwanda kuri urwo rutonde gishobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’icyizere Israel ifitiye ingamba zafashwe n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda mu gukumira no gukurikirana ibyorezo bishobora kwambuka imipaka, ndetse no kuba nta cyorezo cya Ebola kiragaragara ku butaka bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *