Umugaba w’ingabo wa CAR yijeje Gen. Nyakarundi ko Abanyarwanda bishimiwe iwabo

guup63rxaaavq0g.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrica, Gen. Zéphirin Mamadou, baasuye abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu bufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na CAR ku cyicaro cyabo i Bimbo, mu nkengero z’umujyi wa Bangui. Mu ijambo yagejeje ku basirikare, Maj Gen Nyakarundi yavuze […]

Inzu ya Lionel Messi yagabweho igitero

66b235748cf7b-5128181723006410.png

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi yatunguwe no kubona itsinda rya bantu bagaba igitero ku nzu ye iherereye i Biza muri Espagne maze bakayangiza mu buryo bukomeye. Itsinda ry’abantu bavuga ko bahirimbanira kurengera ikirere bahuriye ku nzu ya Lionel Messi maze bayimenaho amarangi ndetse banayishyiraho ibintu bitanejeje uyu mukinnyi. Abakoze ibi […]

Nyuma ya Mali igihugu cya Niger nacyo cyacanye umubano na Ukraine

Nyuma ya Mali, Niger nayo yahagaritse umubano na Ukraine, itangaza iki cyemezo cyo guhagarika ushingiye ku bubanyi n’amahanga na Ukraine “gihita gitangira gukurikizwa” . Hari hashize iminsi ibiri umuturanyi n’umfatanyabikorwa wayo, Mali, na yo ifashe icyemezo cyo gucana umubano na Ukraine nyuma yo gupfusha abasirikare benshi n’abacanshuro b’Abarusiya bafatanya mu mpera za Nyakanga i Tinzaouatène, […]

Intasi z’u Rwanda na RDC mu nama igamije gusenya FDLR

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama byitezwe ko zihurira i Luanda muri Angola, mu yindi nama igamije kwigira hamwe gahunda y’uko umutwe wa FDLR wasenywa. Ni inama iri bwitabirwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutasi ndetse no mu zindi nzego. Iyi nama ije nyuma y’iheruka guhuriza […]

RDC: Loni yemereye MONUSCO gufasha SAMIDRC mu bikorwa n’ibikoresho

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 6 Kanama 2024, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kemeje imyanzuro yemerera Ubutumwa bw’umuryango muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) gutanga inkunga y’ibikorwa n’ibikoresho ku butumwa bw’Umuryango w’Iterambere w’igihugu bya Afurika ishyira amajyepfo (SADC) muri DR Congo. Umushinga w’icyemezo, wakwirakwijwe n’u Bufaransa na Sierra Leone, watowe mu kanama gashinzwe umutekano […]

Umutwe wa Hamas wabonye umuyobozi mushya usimbura Haniyeh wishwe na Israel

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 6 Kanama 2024, Hamas yatangaje ko uwari umuyobozi wayo muri Gaza, Yahya Sinouar, yagizwe umuyobozi mushya wa politiki w’umutwe wa kisilamu wo muri Palestine, nyuma y’icyumweru kimwe uwamubanjirije, Ismaïl Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran. Itangazo rya Hamas rigira riti: “Umuryango wo kwihagararaho wa kisilamu Hamas […]

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga habaye inkongi 201 – RNP

csm_firee_01_201737ef06.jpg

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda, buri wese kugira uruhare mu kwirinda ko aho atuye cyangwa akorera, hafatwa n’inkongi no guteganya bimwe mu bikoresho by’ibanze byafasha mu guhangana nayo mu gihe yaba ibaye bitunguranye. Inkongi ni zimwe mu bidindiza iterambere zigasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, ingaruka zazo ntizigarukire ku bahuye nazo gusa ahubwo zikagera no ku miryango […]

Tshisekedi yashinje Joseph Kabila kuba ari we uri inyuma ya AFC/M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje Joseph Kabila Kabange yasimbuye ku butegetsi kuba ari we uri inyuma y’ishingwa ry’ihuriro AFC ribarizwamo imitwe irimo uwa M23. Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro yaraye agiranye na Radiyo ya Top Congo FM, akaba yagikoreye i Bruxelles mu Bubiligi aho amaze iminsi arwariye. Mu Ukuboza umwaka […]

U Rwanda ni rwo rwasabye ko imirwano ihagarara: Tshisekedi wifuza kuganira na P. Kagame

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko u Rwanda ari rwo rwasabye ko imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC ihagarara aho kuba igihugu cye. Yabitangaje mu ijoro ryakeye ubwo yagiranaga ikiganiro na Radiyo Top Congo FM y’i Kinshasa. Ku wa 30 Nyakanga ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u […]

Ingamba zo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende zakajijwe

Nyuma y’uko indwara y’ubushita yadutse mu Rwanda, abo yagaragayeho bagatangira kwitabwaho, kuri ubu ingamba zo kwirinda iyi ndwara ziri kurushaho gukazwa. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko bari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage gukaza ingamba, nk’uko amavuriro yatangiye kubishyira mu bikorwa. Amavuriro atandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo gushishikariza […]

Nyuma y’u Rwanda, Korea yageneye inkunga ibihugu by’Afurika birembejwe n’amapfa

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo igihugu cya Korea y’Epfo giherereye ku mugabane w’Aziya, cyatangaje ko hari inkunga ingana na miliyoni 3 z’Amadolari zizasaranganywa mu bihugu bine byo muri Afurika byazahajwe n’inzara ikabije . Binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Korea, ibihugu bya Zimbabwe na Zambia byagenewe inkunga ya miliyoni 1 y’amadolari (Miliyari 1Frw n’imisago), ni […]

Ukraine yanenze icyemezo cya Mali cyo gucana umubano

Leta ya Ukraine yanenze icyemezo cya Mali cyo gucana umubano wa dipolomasi na yo ivuga ko “gihutiyeho kandi kirimo kutareba kure” . Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine mu itangazo ryayo yavuze ko Leta ya Mali itakoze iperereza ndetse ko yananiwe kugaragaza ibimenyetso by’ibivugwa ko Ukraine yagize uruhare mu bitero ku basirikare ba Mali bari barimo […]

Harris Kamala yahisemo uzamubera Vis Perezida batangira kwiyamamazanya

Kamala Harris, Umukandida w’ishyaka ry’Abademocrate ku mwanya wa perezida w’Amerika, yahisemo guverineri wa leta ta Minnesota, Tim James Walz, kuzamubera Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe. Ni nyuma y’itangazo ryemeza ku mugaragaro Tim James Walz nka kandida visi-perezida ryagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Mu nyandiko yari […]