Harris Kamala yahisemo uzamubera Vis Perezida batangira kwiyamamazanya

Sangiza iyi nkuru

Kamala Harris, Umukandida w’ishyaka ry’Abademocrate ku mwanya wa perezida w’Amerika, yahisemo guverineri wa leta ta Minnesota, Tim James Walz, kuzamubera Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Ni nyuma y’itangazo ryemeza ku mugaragaro Tim James Walz nka kandida visi-perezida ryagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Mu nyandiko yari igeneye abamushyigikiye, Madamu Kamala Harris yashimagije cyane Tim Walz

Ubutumwa bwemeza ku mugaragaro Tim Walz kuri uyu mwanya bwaje mbere y’uko iri shyaka rijya kwiyamamaza ku mugaragaro muri leta ya Philadelphia.

Kamala Harris , yavuze ko ashimishijwe n’icyemezo yafashe cyo guhitamo Tim Walz ngo bazafatanye kwiyamamaza. Yavuze ko ari umuyobozi urangwa n’ibikorwa, bityo ko amwizeyeho kuzabigaragaza mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe azaba ari Visi Perezida.

Uyu mugabo w’imyaka 60 yigeze kuba mu gisirikare cy’Amerika mu ngabo za leta ya Minnesota, akora n’akazi k’ubwarimu mbere y’uko aba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Amerika mu mwaka wa 2006.

Yakoze ako kazi mu gihe cy’imyaka 12 ahava atorerwa kuba guverineri wa leta ya Minnesota mu mwaka wa 2018.

Ku buyobozi bwe muri iyi leta Tim Walz yaharaniye gushyiraho amafunguro y’ubuntu ku mashuri, ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugabanya imisoro ku baturage bo mu byiciro biciriritse by’ubukungu no kongera igihe cya konji ku bakozi bo muri leta ayoboye.

Donald Trump yamaze gutoranya Senateri JD Vance nk’uwo bazimamazanya, mu ikoraniro rusange ry’ishyaka ry’abarepubulikani ryabaye mu kwezi gushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *