Rutsiro: Rurageretse hagati y’abaturage n’abacuruzi babateza umwanda ubuyobozi burebera

dde5c343-a83b-41ab-b104-05c388125d5a.jpg

Rurageretse hagati y’abaturage n’abacururiza mu isantere y’ubucuruzi y’umujyi w’akarere ka Rutsiro ya Congonil, kubera umwanda babateza, biturutse ku kumena imyanda ahabonetse hose. Iyi nkundura y’aba baturage batabaza Ubuyobozi ikomoka ku kuba abacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi batagira ikimoteri rusange cyo kujyanamo umwanda bikabatiza umurindi wo kujya kuyimena mu bisigara bya Leta. Ibi aba baturage bo […]

Abarenga 20 barimo Gen Makenga na Corneille Nangaa bakatiwe urwo gupfa

Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama rwakatiye urwo gupfa abantu barenga 20 biganjemo abayobozi bakuru b’umutwe wa M23. Mu bakatiwe urwo gupfa harimo abasirikare bakuru mu mutwe wa M23 nka Gen Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cyawo, Gen de Brigade Byamungu Bernard umwungirije, Lt Col […]

Afurika y’Epfo:Abanyalibiya 95 basanzwe aho bakorera imyitozo ya gisirikari rwihishwa

Ikigo gishinzwe kugenzura ibigo bishinzwe gucunga umutekano (PSIRA) muri Africa y’epfo cyasanze inkambi y’abasirikare i Mpumalanga, aho abantu mirongo icyenda na batanu ,bakomoka mu gihugu cya Libiya bahabwaga amahugurwa n’imyitozo ya gisirikali, yakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko. Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kugenzura ibigo bishinzwe gucunga umutekano (PSIRA), Manabela Chauke, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo […]

Irani iravuga ko Isirayeli izicuza ikosa yakoze

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wagateganyo wa Iran,Ali Bagheri nyuma y’umunsi umwe yitabiriye inama idasanzwe y’umuryango w’ubufatanye bwa kisilamu (OIC) mu mujyi wa Jeddah uri ku nkombe za Arabiya Sawudite, yavuze ko “ igikorwa cyakozwe n’abazayonisite muri Teherani ari ikosa rikomeye bagomba kuzicuza .” N’ubwo Isiraheli ntacyo yavuze ku rupfu rw’umuyobozi mukuru wa Hamas Haniyeh, Irani yiyemeje […]

USA: Abanyeshuri ba Tim Walz bari barahanuye Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo Guverineri wa Minnesota, Tim Walz yavugaga ijambo rye rya mbere nk’umukandida ku mwanya wa visi perezida w’abademokarate mu ijoro ryo ku wa Kabiri muri Philadelphia, yagize icyo avuga ku kazi ke k’umwarimu w’ishuri ryisumbuye, yavuze ko abanyeshuri be, barimo abahanuye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari bo bamushishikarije guhatanira umwanya wa kabiri ukomeye mu […]

Mukura VS yayamanitse imbere ya Ferwafa

gucrnrvxoaeknaa.jpg

Nyuma y’impaka ndende n’amabaruwa avuguruzanya, ikipe ya Mukura Victory Sports yavuye ku izima isubika umukino yari ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2024 mu birori byiswe “Mukura Season Launch”. Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko yasubitse ibirori byiswe […]

Igitero cya Ukraine yagabye ku Burusiya cyatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe

Mu ntara ya Kursk mu Burusiya, haherutse kubera igitero cya Ukraine cyahitanye abasaga batanu gikomeretsa 31. Ibi rero byatumye hashyirwaho amategeko y’ibihe bidasanzwe mu gihugu. Umuyobozi w’iyi ntara, Alexei Smirnov, avuga ko iki cyemezo kizafasha abenegihugu gutekana. Zimwe muri izo ngamba abategetsi bafashe n’uko ngo abaturage bagomba kwirinda ingendo kandi n’amateraniro rusange agahagarara. Abategetsi b’Uburusiya […]

RDB na Formula 1 mu biganiro bigamije kwakira isiganwa rya Grand Prix mu Rwanda

maxresdefault_1_-7.jpg

Abayobozi ba Formula 1 barateganya kugirana ibiganiro n’abahagarariye u Rwanda mu kwezi gutaha mu gihe rukomeje gusaba kwemererwa kwakira irushanwa rya Grand Prix. Nkuko F1 itekereza kwagura ingengabihe kugirango ikoreshe neza inyungu za championat ku Isi, biragaragara ko kwakira amarushanwa ku mugabane wa Afurika ari intego nyamukuru. Mu gihe ibihugu bitari bike byo mu karere […]

Capitaine Ibrahim TraorĂ© yasimbutse coup d’Ă©tat ubugira 16

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim TraorĂ©, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye ziheruka kuburizamo umugambi wa coup d’Ă©tat, zinata muri yombi abashakaga kumuhirika ku butegetsi. TraorĂ© yabigarutseho ubwo yari mu muhango wa gisirikare wo kuzamura amabendera (flag-raising ceremony) wabereye ku ngoro ye. Uyu musirikare yemeje amakuru avuga ko […]

Butera Knowles n’umugabo we bakiriye inka bagabiwe na Perezida Kagame

img-20240807-wa0021-696x870.jpg

Umuhanzikazi Butera Knowles n’umugabo we, Ishimwe Clement bakiriye inka bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo bamusuraga iwe mu rugo mu minsi yashize. Uyu muryango wamamaye cyane mu myidagaduro mu Rwanda wakiriye iyi nka ku munsi bizihizaho isabukuru y’ubukwe bwabo, aho uba tariki ya 07 Kanama 2024. Uyu mwaka bizihizaga imyaka umunani ishize bashinze […]

Tunisia: Perezida Saied yirukanye Minisitiri w’Intebe Hachani mu gihe amatora yegereje

Perezida wa Tunisia, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’Intebe, Ahmed Hachani, maze ashyiraho Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage, Kamel Maddouri, nk’umusimbura, nk’uko Perezida wa Tunisia yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nk’uko tubikesha Reuters. Muri Kanama umwaka ushize, Hachani yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Tunisia. Amasaha make mbere y’uko yirukanwa, Hachani mu butumwa bwa videwo yavuze […]

M23 yigaruriye agace gakomeye ku burobyi

Umutwe wa M23 ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama wigaruriye Nyakakoma, agace gakungahaye ku burobyi ko muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace gaherereye ku kiyaga cya Eduard M23 yakigaruriye nyuma y’imirwano yazisakiranyije n’ingabo za Leta mu masaha y’igitondo. Ifatwa rya Nyakakoma rije ryiyongera ku tundi duce M23 yigaruriye kuva […]

Amerika yageneye DRC inkunga ya miliyoni 414 z’Amadolari

Amerika yavuze kuri uyu wa Gatatu ko izatanga inkunga ingana na miliyoni 414 z’amadolari y’ubutabazi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho abantu barenga miliyoni 25 bakeneye ubufasha nkubwo, bangana na hafi kimwe cya kane cy’abatuye iki gihugu. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bigo by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi, Jeffrey Prescott, yatangarije […]

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 07 Kanama 2024, igiciro cya lisansi ari 1629 Frw kivuye kuri 1663 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1652 Frw ho ntabwo ibiciro byahindutse. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka […]

Umwana w’imyaka 10 wasambanyijwe na nyirarume yabyaye

Uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka mu gihugu cya Kenya, Njeri Wa Migwi, yatangaje inkuru ibabaje y’umukobwa w’imyaka 10 wabyaye nyuma yo gusambanywa na Nyirarume. Ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024 nibwo Njeri Wa Migwi yatangaje iyi nkuru binyuze ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter. Nk’uko byatangajwe na Migwi, uyu mwana w’umukobwa yabyaye […]

Nigeria: 9 bigaragambije bafite amabedera y’Uburusiya bafunzwe

Ubuyobozi bwa polisi muri Leta ya Borno muri Nigeria bwataye muri yombi abigaragambyaga icyenda bazira kwerekana amabendera y’Uburusiya mu myigaragambyo. Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Kanama 2024, Komiseri wa Polisi muri Borno, CP Yusuf Lawal yabwiye abanyamakuru bo muri Nigeria ko bafunze abantu 9 bigaragambije bafite amabedera y’Uburusiya. Uyu muyobozi yavuze ko abakekwa batawe […]

Umugande yafungiwe muri Zimbabwe azira gutunga ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro

Umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cya Uganda, Tom Ssekamwa, yatawe muri yombi i Masvingo, muri Zimbabwe, nyuma yo gufatanwa ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro. Ssekamwa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Masvingo nyuma yo gutabwa muri yombi, aho akurikiranyweho ibyaha byo kwangiza amategeko agenga kwidagadura ndetse no guhungabanya umutekano. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha muri Zimbabwe (NPA) […]

CAR: Maj. Gen. Nyakarundi yasuye Umuyobozi wa MINUSCA

guant4mwmaazznl.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka Major Gen. Vincent Nyakarundi, yasuye Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza. Uru ruzinduko rwaje nyuma yo kubonana n’Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda (Rwanda Battle Group VI n’ibitaro byo ku rwego rwa […]

Amabandi yitwaje intwaro yajagajaze umujyi wa Goma atwara amamiliyoni y’amafaranga

Amabandi yitwaje intwaro atamenyekanye yasahuye amazu arenga 15 kuva ku wa Mbere taliki 5 kugeza ku wa kabiri muri komini ya Karisimbi, mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko sosiyete sivile yo mu mijyi ya Goma ibitangaza, ibyo bitero byabaye kuva mu gicuku kugeza saa cyenda za mu gitondo. Amakuru avuga ko uturere twibasiwe […]

Col. Nahishakiye arashinjwa gukora ubucuruzi bwa magendu yifashishije urubyiruko

Bamwe mu baturage n’abapolisi bakorera mu gace ka Rugombo mu Ntara ya Cibitoke , barashinja komiseri wa Polisi waho uruhare mu bucuruzi butemewe(Magendu) akorera hagati ya DR.Congo n’Uburundi binyuze mu ruzi rwa Rusizi. Bagenzi be bandi b’abapolisi bemeza ko akora ubu bucuruzi kugira ngo yiharire isoko n’ibindi bicuruzwa bitandukanye mu gihugu cy’u Burundi. Abatuye muri […]