Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 07 Kanama 2024, igiciro cya lisansi ari 1629 Frw kivuye kuri 1663 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1652 Frw ho ntabwo ibiciro byahindutse.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.
Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye ku itariki ya 07 Kanama 2024 ku isaha ya saa moya za nimugoroba (7:00)


