Somalia yatutumbije umwuka mubi wa Ethiopia na Misiri

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Ethipoia na Misiri, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika giheruka gusinyana na Somalia. Ni amasezerano byitezwe ko agomba gusiga mu gihe cya vuba Misiri yohereje ingabo zayo, intwaro ndetse n’amasasu muri Somalia, ikindi ibihugu byombi bikaba biri guteganya gukora imyitozo ihuriweho y’ingabo […]

Icyaha ni iki? Ni gute wakinesha

Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhere ko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. (1 Petero 2:24) Intumbi nta cyaha igira kuko ntibasha kurarikira. Icya mbere gicumuza umuntu ni ibyo abona n’ibyo yumva, byongorera ubwonko ko ari byiza. Ubundi icyaha n’iki? Buri wese afite […]

RDC: Umuyobozi wa Gereza ya Makala arahigishwa uruhindu nyuma y’iyicwa ry’imfungwa 129

Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Makala iherereye I Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Yusufu Maliki, yahagaritswe ku mirimo ye Kandi Ari gushskishwa nk’uko amakuru menshi agera kuri RFI abitangaza. Nk’uko bivugwa, Joseph Yusufu Maliki yatangaje ku wa Gatatu, itariki ya 4 Nzeri, ko arwaye, bityo bikaba byerekana ko adahari muri gereza ya […]

Gen Luboya yahaye gasopo Nangaa na AFC/M23

Guverineri w’Intara ya Ituri, Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama, yahaye gasopo Corneille Nangaa ukuriye Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, amuteguza ko ingabo za RDC ziteguye guhangana n’uriya mutwe mu gihe waba ugerageje kwinjira muri Ituri. Kugeza ubu M23 iragenzura uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru, ndetse abayobozi ba AFC bakunze kugaragaza ko biteguye […]

Sudani y’Epfo: Ingabo za RDF zambitswe imidari mu birori bibereye ijisho

gwt6-yewsaabigd.jpg

Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda zo muri (Rwanbatt- 3 n’ishami ry’Indege z’u Rwanda rya 12) ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidari y’Umuryango w’Abibumbye kubera akazi k’indashyikirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Ibirori byabereye muri Rwanbatt-3 Base Camp Durupi, muri Leta ya Equatorial yo Hagati. Umuyobozi w’ingabo za UNMISS, […]

Anita Pendo ubu ni umunyamakuru wa Kiss Fm

Anita Pendo umaze iminsi asezeye muri RBA,kuri ubu yamaze gutangira akazi kuri Radio ya KISS FM. Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, Anita Pendo yatumiwe mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ binahita byemezwa ko yinjiye mu muryango w’abanyamakuru b’iyi radiyo aho azatangirira akazi ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024. Anita Pendo wari umaze imyaka […]

Kuri iyi nshuro Perezida Putin aravuga ko ashyigikiye Kamala Harris aho kuba Trump

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ahitamo Kamala Harris nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utaha, aho kuba Donald Trump. White House yavuze ko agomba “guhagarika kuvuga ibya politiki yo muri Amerika.” Kuri uyu wa Kane ushize, nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yifuza kubona umudemokarate Kamala Harris atsinda amatora […]

U Rwanda, Kenya na Uganda byahuriye mu nama y’umutekano i Kigali

gwvitspwiaaco8z.jpg

Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa NCIP (Northern Corridor Integration Projects (Kenya, u Rwanda na Uganda) bateraniye i Kigali mu nama y’umutekano igamije gusuzuma ibyagezweho no gusuzuma imishinga ihuriweho mu rwego rwo kurinda umutekano mu bihugu bigize uyu muryango. Inama y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 5 Nzeri irasuzuma kandi uko ubufatanye mu […]

USA: Umuraperi Richie Homie wari ugezweho muri Atlanta yapfuye ku myaka 34

Ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwavuze ko umuraperi wo muri Atlanta, Rich Homie Quan, wamamaye mu njyana ya hip-hop mu 2013, yapfiriye muri Georgia ku myaka 34. Abashinzwe ibizamini kwa muganga muri Fulton County mu itangazo ryabo bavuze ko Ibitaro bya Grady’ Memorial Hospital muri Atlanta byamenyesheje abakozi babyo ku wa Kane urupfu […]

Kenya: Inkongi y’umuriro ku ishuri yahitanye abana 17

Kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi wa polisi yavuze ko inkongi y’umuriro mu ishuri ryo muri Kenya rwagati yahitanye abanyeshuri 17. Abatabazi benshi bari mu nzira berekeza ku ishuri rya Hillside Endarasha Academy muri Nyeri, nk’uko umuvugizi, Resila Onyango, yavuze mu kiganiro yatanze kuri radio Hot 96 FM yo muri Kenya, yongeraho ko abayobozi baza gutanga […]

Ali Musagara yashimangiye intego ya M23 yo guhirika Tshisekedi ku butegetsi

Ali Musagara uri mu banyamuryango shingiro bashinze umutwe wa M23, yashimangiye ko intego y’uyu mutwe ari ukubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose hanyuma ukirukana ubutegetsi bubi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Muri 2012 ubwo M23 yashyiragaho Guverinoma mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, Musagara yari Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko ndetse n’imyidagaduro. Uyu […]

Nyanza: Rutunga wari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda akuwe mu Buholandi kubera gukekwaho uruhare muri Jenoside, kuri uyu wa Kane yahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso nk’icyaha cya jenoside mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi aho yahoze ayobora ikigo cya ISAR-Rubona, akatirwa imyaka 20 y’igifungo Urugereko Ruburanisha Ibyaha Byambukiranya Imipaka mu Karere ka Nyanza rwavuze ko Rutunga yabaye icyitso mu bwicanyi […]

Ukraine: Andriy Sybiga yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga mushya

Abadepite bo muri Ukraine batoye Andriy Sybiga ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya w’icyo gihugu asimbuye Dymytri Kuleba uherutse gutanga ubwegure mu gihe Zelenskyy Ari gukora amavugurura agamije gukomeza leta ye. Sybiga w’imyaka 49 asimbuye Kuleba wagize uruhare runini mu kumvisha ibihugu by’u Burayi na Amerika gushigikira igihugu cye mu ntambara kirwana n’u Burusiya. […]

NYAGATARE: Yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, yafashe umugore wageragezaga guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw ngo akingirwe ikibaba nyuma yo gufatirwa mu bucuruzi bw’ibitemewe birimo amasashe n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Yafatanywe n’abasore babiri bamukoreraga bari binjije mu gihugu amasashe 160,000 nayo yafashwe na litiro 15 za Kanyanga zasanzwe iwe mu rugo aho atuye. Bafatiwe mu murenge […]