gwt6-yewsaabigd.jpg

Sudani y’Epfo: Ingabo za RDF zambitswe imidari mu birori bibereye ijisho

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda zo muri (Rwanbatt- 3 n’ishami ry’Indege z’u Rwanda rya 12) ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidari y’Umuryango w’Abibumbye kubera akazi k’indashyikirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ibirori byabereye muri Rwanbatt-3 Base Camp Durupi, muri Leta ya Equatorial yo Hagati. Umuyobozi w’ingabo za UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian wayoboye umuhango wo gutanga imidari, yashimye Ingabo z’u Rwanda kubera imyitwarire yazo, ubunyamwuga n’ubwitange mu gihe zishyira mu bikorwa inshingano zazo.

gwt6-yewsaabigd.jpg

Yakomeje azishimira umusanzu zatanze mu kubungabunga umutekano muri Sudani y’Epfo, cyane cyane mu Mujyi wa Juba n’ahandi.

Umuyobozi w’ingabo za UNMISS yashimangiye ko ubushake bw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye bugaragara neza mu Itegeko Nshinga kandi uruhare rwarwo rukaba ari ikimenyetso cyerekana ko rwiyemeje gushyira mu bikorwa iyi nshingano.

gwt6-ybwgaaq8kh-1.jpg

Brig Gen William Ryarasa, ukuriye Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano birimo guhuza amarondo n’inzego z’umutekano zaho, gukurikirana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gukusanya amakuru y’ingenzi hagamijwe kurengera abasivili, kurengera inzego z’Umuryango w’Abibumbye, ibikorwa by’umuganda bigamije guteza imbere isuku, ubuzima n’uburezi nka gahunda yo kwegera ubuvuzi, gukwirakwiza ibikoresho by’amashuri no gutera ibiti mu gihe cy’umuganda n’ibindi.

gwt6-yawgaaayvm.jpg

Col John Tyson Sesonga, Umuyobozi wa Rwanbatt-3, yavuze ko guhabwa imidari ari bimwe mu bishimisha mu mwuga kandi ko bitera ubushake bwo gukomeza gukora inshingano nk’uko bisabwa na manda ya UNMISS.

Yashimye kandi inkunga yatanzwe n’ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo hamwe n’izindi ngabo bagenzi babo bafatanya mu gusohoza inshingano zabo.

index_1_.jpg.png

Ibirori byaranzwe n’akarasisi, imbyino z’umuco, imyiyereko y’imikino njyarugamba no kwerekana ubuhanga mu gukoresha intwaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *