Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda akuwe mu Buholandi kubera gukekwaho uruhare muri Jenoside, kuri uyu wa Kane yahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso nk’icyaha cya jenoside mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi aho yahoze ayobora ikigo cya ISAR-Rubona, akatirwa imyaka 20 y’igifungo
Urugereko Ruburanisha Ibyaha Byambukiranya Imipaka mu Karere ka Nyanza rwavuze ko Rutunga yabaye icyitso mu bwicanyi bwakorewe bamwe mu bari abakozi b’ikigo yayoboraga, n’impunzi z’Abatutsi zari zahungiye ku musozi wa Gakera hafi ya ISAR.
Amaze kumva igihano urukiko rumukatiye, Rutunga waburanye ahakana ibyaha nta marangamutima yagaragaje, yatuje maze avugana n’umwunganizi we nk’uko bitangazwa na BBC
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Rutunga w’imyaka 75 igifungo cya burundu ariko Urukiko rumukatira imyaka 20
Rutunga woherejwe mu Rwanda mu 2021 ngo aburanishwe, ni we wa mbere u Buholandi bwari bwohereje kuburanira mu Rwanda ku byaha bya jenoside.
Urukiko rwamuhamije kuzana abajandarume baje bakica bamwe mu batutsi bakoraga muri ISAR n’impunzi zari zahungiye i Gakera.
Urukiko rwavuze ko bamwe mu batangabuhamya bavuguruzanya mu kuvuga ko Rutunga ari we wateze imodoka yazanye abajandarume kandi bamara kwica akababagira ikimasa akabaha n’inzoga nk’igihembo.
We yavugaga ko yahamagaje abajandarume ku mpamvu zo kurinda umutekano w’ikigo kandi ibyo byari byemejwe n’inama y’ubuyobozi ya ISAR imaze kubona ko byari ngombwa nk’ingamba yo kurinda ikigo, akavuga ko ibyo bakoze atabiryozwa.
Urukiko ruvuga ko rwashingiye kuri bumwe mu buhamya bwatanzwe mu rukiko bwemeje ko ari we wazanye abajandarume ngo bice, gusa Urukiko rusanga we ubwe nta bwicanyi yakoze, ko nta mbunda cyangwa ubuhiri yafashe ngo yice.


