RDC: Abantu 13 barohamye bagerageza kwambuka Uruzi rwa Kibali
Mu Ntara ya Haut-Uele, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 13 bararohamye mu gihe bagerageza kwambuka uruzi rwa Kibali mu bwato butabifitiye ubushobozi. Ubwato bwari buvuye muri Teritwari ya Watsa, Umurwa Mukuru wa Haut-Uele bwerekeza mu mujyi wa Durba ucukurwamo amabuye y’agaciro. Umubare nyawo w’abantu bari mu bwato nturamenyekana kuko ntaho bari […]
M23 irashinja Ingabo za Leta kugaba ibitero ku basivili mu bice igenzura
Umutwe wa M23 watangaje ko kuva mu gitondo kuri iki Cyumweru, Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa zagabye igitero ku basivili ba Nyamitaba no mu nkengero zaho. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, rigira riti: “Kuva ku isaha ya saa munani z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Kanama 2024, Ihuriro ry’ingabo […]
Kenya: Umunyemarikazi uzwi muri Erdoret yishwe n’umuhungu we
Abapolisi bo mu Mujyi wa Eldoret mu gihugu cya Kenya barimo gukora iperereza ku kibazo cy’umugabo watemaguye nyina kugeza apfuye mu gace ka MaIli Nne mu nkengero z’umujyi. Uyu nyakwigendera yari umucuruzikazi ukomeye w’Umuyisilamu muri West Indies Estate, aho yakoreye imyaka myinshi. Umurambo we wajyanwe mu Bitaro by’icyitegererezo byitiriwe Moi mu gihe abashinzwe iperereza batangiye […]
Abanegihugu ba Israel biciwe mu gitero ku mupaka wa Yorodaniya na West Bank
Abayobozi ba Israel bavuga ko abantu batatu baguye mu gitero cyagabwe ku mupaka uhuza Ubwami bwa Yorodaniya na West Bank. Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko abenegihugu batatu ba Israel baguye mu irasa ryambukiranyije ikiraro cya Allenby. IDF yavuze ko uwagabye igitero yegereye ako gace avuye ku ruhande rwa Yorodaniya mu gikamyo, hanyuma arasohoka ararasa. […]
Uganda na RDC bigiye kugaragaza neza imbago z’imipaka ibatandukanya
Imirimo yo kugaragaza imbago z’imipaka hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda izatangira muri Gicurasi 2025 nk’uko byemejwe nyuma y’inama y’iminsi 3 hagati y’impande zombi. Impuguke zaturutse mu bihugu byombi zabyemeje kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 6 Nzeri i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’iminsi itatu y’inama y’iminsi itatu ya komisiyo […]
Venezuela: Uwari uhanganye na Perezida Maduro mu matora aheruka yahungiye muri Espagne
Guverinoma ya Venezuela yavuze ko umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku mwanya wa perezida mu matora aheruka, Edmundo González, yavuye mu gihugu, asaba ubuhungiro muri Espagne. González yari yihishe, kandi harasohowe icyemezo cyo kumuta muri yombi nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuguruje ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Nyakanga, aho Inama y’igihugu ishinzwe amatora iyobowe […]
Umupasiteri wamenyekanye muri Zion Temple, RIB yamutaye muri yombi azira kwambura Hotel
Pasiteri Ntambara Felix wabaye Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’, mu Gatenga, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uyu mugabo bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hotel iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we nawe akurikiranyweho ibi byaha, gusa […]
Mozambike: Maj. Gen. Kagame yahererekanyije ububasha na Maj. Gen. Ruvusha

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 07 Nzeri 2024, Komanda icyuye igihe wa Joint Task Force y’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Alex Kagame yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye, Maj Gen Emmy Ruvusha muri Mocimboa Dá Praia, Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique. Uyu muhango wari witabiriwe na ba Komanda ba Task Force za Brigade, abayobozi b’imitwe ya […]
Kenya: Hakomeje iperereza ku nkongi yahitanye abanyeshuri 21
Mu gihugu cya Kenya Igipolisi gikomeje iperereza ku cyateje inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abana b’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Ishuri Ribanza rya Hillside Endarasha mu mujyi wa Nyeri yahitanye abanyeshuli b’abahungu 21. Mu kiganiro n’itanganzamakuru, umuvugizi wa leta Isaac Mwaura yavuze ko igihugu cyahuye n’akaga. Abanyeshuri biga muri iryo shuri bari hagati y’imyaka icyenda na 13 […]
Ubuhamya bwa Mayibobo, zavuyemo abarimu
Inzira z’Imana zirenga 1000! Abemeramana bo bavuga ko Nyagasani ari ‘Rutabura uko abigenza’ kuko ashobora kunyuza umuntu mu bikomeye ariko amutyariza kuzavamo umuntu udasanzwe uzahangamura ibibazo bikomeye. Ikura ku cyavu koko! Inkuru y’abasore bane bo mu karere ka Karongi iratangaje, bahoze ari Mayibobo mu mihanda ya Kibuye, natunguwe no gusanga bamwe muri bo barahindutse abarimu mu […]