P. Kagame yahinduriye imirimo Twagirayezu Gaspard wari Minisitiri w’Uburezi
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri yahinduriye imirimo Twagirayezu Gaspard wari Minisitiri w’Uburezi, amugira Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe isanzure. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; mu itangazo ibiro bye byasohoye mu izina ry’Umukuru w’Igihugu. Iryo tangazo rivuga ko Nsengimana Joseph ari we wasimbuye Twagirayezu ku nshingano za […]
U Rwanda rwemerewe miliyoni 200$ yo kongerera ubumenyi urubyiruko 200,000
Banki y’Isi yemeje inkunga nshya yo kongerera ubushobozi n’ubumenyi urubyiruko rusaga 200.000 mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Priority Skills for Growth and Youth Empowerment (PSGYE)’. Iyi gahunda ya miliyoni 200 z’amadorali, yatewe inkunga n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe Iterambere (IDA), igamije kongerera urubyiruko runaka ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo hagamijwe gushimangira ubushobozi bw’inzego mu kunoza […]
M23 yaciye amarenga y’uko yaba iteganya kwigarurira Goma vuba
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu waciye amarenga y’uko waba wifuza gufata Umujyi wa Goma, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bumaze igihe buwurangwamo. Abatuye uyu mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bamaze igihe bamagana ubwicanyi buwukorerwamo, ndetse abawutuye kuva mu kwezi gushize bakunze kwigaragambya babwamagana. Kuri uyu wa Gatatu uyu mujyi nanone […]
USA: Nyuma y’imyaka 10 afunzwe arengana yahawe indishyi y’arenga miliyari 60 Frw
Umugabo wo muri Amerika yahawe indishyi zingana na miliyoni 50 z’amadolari nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora, mu bwishyu bunini cyane bubayeho mu mateka ya Amerika. Marcel Brown w’imyaka 34 yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu iraswa ry’umusore w’imyaka 19 mu burengerazuba bwa Chicago mu 2008. Brown yakatiwe […]
TUMBERA KU BY’INGENZI – Menya uwo uriwe PS Umunsi wa 3
Kutamenya neza uwo uriwe mbere y’Imana yawe, bituma udatumbera ku by’ingenzi. Nkuko mubizi, ubuzima bwuzuyemo ibibazo, akenshi bidutungura kubera kutamenya uburyo bwo gupanga gahunda zacu, cyane cyane iyo tutazi uburyo bwo gukoresha umwanya, ubwenge, n’imbaraga dufite. Mu byukuri, byinshi biracya twihishe. Hari ibintu bibiri bigize ubutunzi bw’umuntu, kandi aribyo yibandaho. Icya mbere ni icyo uzi, […]
Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo muri Masisi na Rutshuru
Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 n’Abawazalendo bo mu mutwe wa CMC kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Nzeri 2024 ahitwa Kizimba muri Gurupoma ya Bukombo, Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru. Ni mu gihe indi mirwano ivugwa i Masisi hagati ya M23 na FARDC. Amakuru agera ku rubuga rrwa Kivu Morning Post […]
Imyigaragambyo iri kubera i Nairobi yagize ingaruka kuri RwandAir
Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi kubera imyigaragambyo y’abakozi b’Ihuriro ry’Abakora ku bibuga by’Indege muri Kenya iri kuhabera. Aba bakozi baramukiye mu myigaragambyo bamagana icyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyo kwegurira Ikibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta Sosiyete yitwa […]
Urukiko rwateye utwatsi ikirego cy’umunyamakuru Kabendera wishyuza Vodacom miliyoni 10$
Urukiko Rukuru rwa Dar es Salaam rwateye utwatsi ikirego umunyamakuru Erick Kabendera yareze ikigo cy’itumanaho cya Vodacom Tanzania. Icyemezo cyo gutesha agaciro iki kirego cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Nzeri 2024 n’Umwanditsi w’urukiko wungirije mu izina ry’Umucamanza Mukuru, Salma Maghimbi, nyuma y’ubujurire bwazamuwe na Vodacom. Mu kirego cye, umunyamakuru Kabendera yasabaga impozamarira ya […]
Ibitaravuzwe ku biganiro M23 yakiriwemo i Luanda muri Angola

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri Leta ya Angola yakiriye i Luanda intumwa z’umutwe wa M23, mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’uyu mutwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu ntambara. M23 yakiriwe i Luanda nyuma y’amasaha make mu karere ka Rubavu habereye inama yahuje abakuriye ubutasi bwa mu […]
Muri Kanama 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na 2023 – NISR
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR kiravuga ko ibiciro ku isoko mu mijyi muri Kanama kiyongereyeho 5% ugereranyije no mu kwezi nk’uko mu mwaka ushize bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, amazu, amashanyarazi n’ibindi byiyongereye. NISR yatangaje ibi, ubwo yashyiraga ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kanama 2024. Ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu […]
Intumwa z’Igisirikare cya Bangladesh ziyobowe na Gen. Sazadul Islam zasuye RDF

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Nzeri, itsinda ry’abarimu 20 n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Bangladesh riyobowe na Brig. Gen. Sazedul Islam ryasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF). Izi ntumwa zakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh, wabakiranye ubwuzu. Izi ntumwa zanyuriwemo incamake y’urugendo rw’impinduka rwa RDF zagejejweho na Brig […]
Amafoto utabonye y’umukino Amavubi yaguyemo miswi na Super Eagles

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ku wa Kabiri yaguye miswi na Super Eagles ya Nigeria 0-0, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, urebwa n’abarimo Perezida Paul Kagame wari umaze imyaka umunani atagaragara muri Stade. Amavubi […]
Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali
Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi n’abacuruzi b’ibirayi baravuga ko ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi kubera kubura ku isoko n’ibihageze bikaza bikosha, aho basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w’iki gihingwa cyahoze kiri mu biryo by’ibanze by’Abanyarwanda, aho bamwe bajya babivugiraho bati ” Ngiye gushaka ay’ibirayi” nk’ikigaragaza ko byari muri bimwe mu biribwa […]
Amerika yamaze gushyikiriza DRC doze 50,000 z’urukingo rw’ubushita bw’inkende
“Nejejwe no kubamenyesha ko impano y’inkingo 50.000 za monkeypox (mpox) zaturutse muri Amerika zageze uyu munsi (ku wa Kabiri, itariki 10 Nzeri) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,” uyu ni Ambasaderi wa Amerika muri DRC, Lucy Tamly, Kuva mu ntangiriro za 2024, umudipolomate yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakusanyije miliyoni z’amadolari y’inyongera y’inkunga […]
U Burundi buherutse kwakira abayobozi ba FDLR na FLN
Leta y’u Burundi mu byumweru bishize yakiriye muri iki gihugu abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na FLN; imitwe yombi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ikinyanyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko umuhuro w’abahagarariye iyi mitwe n’u Burundi wabereye hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (mu ntara ya Cibitoke). Nta byinshi […]
Musanze:Umugabo watorokanye Miliyoni 9 z’ikibina arahigwa bukware
Umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wo mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze. Mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Shingiro,Akagari ka Gakingo, haravugwa unkuru y’umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wabikirga amafaranga ikibina,bikaba bivugwa ko yajyanye na bagenzi be kuyabikuza kuri banki abaca mu rihumye ahita atorokana Miliyoni 9. SP Mwiseneza Jean Bosco ,Umuvugizi wa Polisi […]