Muri Kanama 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na 2023 – NISR

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR kiravuga ko ibiciro ku isoko mu mijyi muri Kanama kiyongereyeho 5% ugereranyije no mu kwezi nk’uko mu mwaka ushize bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, amazu, amashanyarazi n’ibindi byiyongereye.

NISR yatangaje ibi, ubwo yashyiraga ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kanama 2024. Ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

A. Ibiciro mu mijyi

Mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kanama 2023.

Ibiciro mu kwezi kwa Nyakanga 2024 byari byiyongereyeho 4,9%.

Mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa
bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19%.

Ugereranyije Kanama 2024 na Kanama 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku
ngufu byiyongereyeho 5,6%.

Ugereranyije Kanama 2024 na Nyakanga 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,9%. Iri zamuka ryatewe
ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,2%.

B. Ibiciro mu byaro

Mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 0,3% ugereranyije na Kanama
2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nyakanga 2024 byari byagabanutseho 0,6%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Kanama 2024 ni ibiciro by’ibiribwa
n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6%.

Ugereranyije Kanama 2024 na Nyakanga 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,7%. Iri zamuka ryatewe
ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,6%.

C. Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Mu kwezi kwa Kanama 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1,7% ugereranyije na Kanama
2023. Mu kwezi kwa Nyakanga 2024 ibiciro byari byiyongereyeho 1,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kanama 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa
bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi
bicanwa byiyongereyeho 5,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19,6%.

Ugereranyije Kanama 2024 na Nyakanga 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,4%. Iri zamuka ryatewe
ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,4%.

Soma Izindi Nkuru