Kenya: Polisi irizeza umutekano mu gihe Abanyamerika bahaba basabwe kuba maso

Igipolisi cya Kenya (NPS) cyijeje abaturage umutuzo n’umutekano, kivuga ko abapolisi hirya no hino mu gihugu bakomeje kuba maso mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari muri Kenya kuba maso no kwigengesera. Ku wa Gatandatu, itariki ya 14 Nzeri, Igipolisi cyagize kiti: “Urwego rwa Polisi rw’igihugu rurashaka kuboneraho umwanya wo guhumuriza […]

Byibuze abimukira 8 bapfuye bagerageza kwinjira mu Bwongereza

Kuri iki Cyumweru, abayobozi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bapfuye mu gihe bageragezaga kwambuka umuyoboro uva mu Bufaransa ujya mu Bwongereza uzwi nka English Channel. Abategetsi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bahasize ubuzima mu gihe bagerageza kujya mu Bwongereza bava mu Bufaransa bari mu bwato buto. Iyi mpanuka yabaye ku wa […]

NATO iremeza ko Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurasa mu Burusiya

Admiral Rob Bauer, Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, yavuze ko Ukraine ifite uburenganzira bwo kurasa mu Burusiya, yongeraho ko ibihugu biha intwaro Kyiv bifite uburenganzira bwo kugabanya imikoreshereze yazo. Kuri uyu wa Gatandatu, Admiral Rob Bauer, usanzwe ari Perezida wa Komite ya Gisirikare ya NATO, yatangaje ko Ukraine ifite uburenganzira mu mategeko asanzwe n’aya […]

Perezida Kagame na madamu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

gxhdi-wxwaackcg.jpg

Perezida Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame, bifatanije n’abayobozi babarirwa mu magana baturutse mu gihugu hose mu masengesho yo gushimira Imana yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship. Kuri iki Cyumweru, itariki 15 Nzeri, i Kigali habereye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana abera muri Kigali Convention Centre. Ni amasengesho yitabiriwe n’abasaga 600 barimo Perezida wa […]

Kenya: Ishuri rya 10 ryibasiwe n’inkongi y’umuriro muri uku kwezi

Inkongi y’umuriro mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yadutse mu Ishuri rya Katoloni Mixed Day and Boarding Secondary School mu Ntara ya Machakos mu gihe bigaragara ko inkongi zikomeje kwibasira ibigo by’amashuri mu gihugu cya Kenya. Bivugwa ko iyi nkongi yadutse nyuma y’iminota mike saa tatu z’ijoro zigeze. Ishuri riherereye mu Mujyi wa Machakos . […]

Afurika y’Epfo: Visi Perezida Mashatile yarabye yitura hasi ari kuvuga disikuru

Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Paul Mashatile, ameze neza nyuma yo guhangana n’ubushyuhe ubwo yavugaga ijambo ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu nk’uko Umuyobozi w’Intara ya Limpopo yabitangarije SABC . Mashatile yaguye ubwo yagezaga ijambo ku giterane cyo kwibuka itangizwa ry’umuyobozi gakondo waho, i Tzaneen, mu Ntara ya Limpopo, mu birometero 412 (mu bilometero 256) mu […]

Ben Affleck yongeye guhura na Lopez bivugwa ko batanye ariko basa nk’abatongana

2aa74053d6db422480a81083fee332e7_md.jpg

Umukinnyi wa filime, Ben Affleck n’umuhanzikazi Jennifer Lopez babonanye bwa mbere kuva basaba ubutane, ariko bagaragara basa nk’abari mu biganiro bitoroshye bisa nko gutongana nk’aho buri umwe adashaka kwemera amakosa yaba yarakoreye undi kuri Hotel ya Beverly Hills kuri uyu wa Gatandatu ushize. Umukinnyi wa filime wakinnye Batman w’imyaka 53 y’amavuko agaragara asatira cyane ugutwi […]

RDC:U Bubiligi bwatunguwe n’igihano cy’urupfu umuturage wabwo yahawe

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko “yatunguwe” no guhamwa n’icyaha kwa Jean-Jacques Wondo “bitewe n’ibimenyetso bike byatanzwe mu gihe cy’urubanza” igasanga iki gihano cy’urupfu “giteye impungenge cyane”, nk’uko umuvugizi David Jordens yabitangarije abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu . Ku wa Gatanu, nibwo Umubiligi Jean-Jacques Wondo uri mu baregwa 37 bakatiwe urwo gupfa […]

Burera: Bamaze imyaka 6 bategereje ingurane y’imitungo yabo amasomo yaheze mu kirere

Imyaka imaze kugera kuri 6 bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivuye, Akarere ka Burera, bangirijwe imitungo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wa Nyabizi-Kivuye, ariko na n’ubu bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere. Nko mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Kivuye, bamwe mu baturage bafite ikibazo cyo kutabarirwa imitungo yabo yangijwe ngo ihabwe igenagaciro […]

Venezuela: Hafashwe Abanyamerika, Espagne na Czech bashinjwa gushaka guhirika Maduro

Abategetsi ba Venezuela bavuga ko bataye muri yombi Abanyamerika batatu, Abanya-Espagne babiri n’umuturage umwe wa Czech bakekwaho umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu . Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Diosdado Cabello, yavuze ko n’intwaro amagana nazo zafashwe, kandi ko abafunzwe barimo gutegura umugambi wo kwica perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’abandi bayobozi bakuru. Bibaye nyuma y’iminsi […]