gxhdi-wxwaackcg.jpg

Perezida Kagame na madamu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame, bifatanije n’abayobozi babarirwa mu magana baturutse mu gihugu hose mu masengesho yo gushimira Imana yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship.

gxhdi-wxwaackcg.jpg
gxhdi-xwmaa9svp.jpg

Kuri iki Cyumweru, itariki 15 Nzeri, i Kigali habereye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana abera muri Kigali Convention Centre.

gxgffktwyaawwvp.jpg
gxgezcww0aaltxr.jpg

Ni amasengesho yitabiriwe n’abasaga 600 barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na madamu we, Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi mu nzego za leta, mu nzego z’abikorera, abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi.

gxgwx9twyaabax1.jpg
gxgwkowwuaedlst.jpg

Kimwe mu bintu bishimirwa Imana muri aya masengesho harimo kuba yaratumye amatora aheruka mu Rwanda agenda neza.

Mu ijambo rye muri iki gikorwa Perezida Kagame yavuze ku bintu bitandukanye ariko mu magambo macye bikubiye muri ubu butumwa: “Gushimira ntibishobora kuba gushimira gusa. Ntushobora kubigira umuco, umuhango, kugirango ushimire. Ugomba kugira icyo ugomba gushimira, kandi ni byiza niba ari ikintu wagizemo uruhare. Niba ushimira ku bintu wakoze, washyizemo imbaraga, kandi ukaba warabonye ibisubizo ushobora gushimira, aho nibyo. Ndashaka ko usobanukirwa ko gushimira atari ugushimira gusa, ahubwo bijyana no kunyurwa, kuzuzwa. ”

gxgezcww0aaltxr.jpg
gxgfg8mwiaafpfl.jpg
gxgwnwpwqaapsge.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *