Kenya: Polisi irizeza umutekano mu gihe Abanyamerika bahaba basabwe kuba maso

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Kenya (NPS) cyijeje abaturage umutuzo n’umutekano, kivuga ko abapolisi hirya no hino mu gihugu bakomeje kuba maso mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari muri Kenya kuba maso no kwigengesera.

Ku wa Gatandatu, itariki ya 14 Nzeri, Igipolisi cyagize kiti: “Urwego rwa Polisi rw’igihugu rurashaka kuboneraho umwanya wo guhumuriza abaturage ku mutekano wabo ndetse runashimangira ko abapolisi boherejwe mu gihugu hose bakomeje kuba maso kugira ngo barinde igihugu cyacu. ”

Iri tangazo ryakurikiranye n’umuburo wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya ku wa Gatanu, itariki ya 13 Nzeri, usaba Abanyamerika gukomeza kuba maso kandi bakirinda ahantu hateraniye abantu benshi harimo n’insengero, mu maduka, mu mahoteri no muri resitora.

Ambasade ya Amerika yagize iti: “Mu gihe ibitero bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose, impungenge ziragenda ziyongera mu gihe hibukwa ibitero by’iterabwoba byabanjirije, nko ku itariki ya 11 Nzeri, igitero cya Westgate Mall cyo ku itariki ya 21 Nzeri ndetse n’igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira cyagabwe kuri Isiraheli”.

Abanyamerika bagiriwe inama yo gukomeza kuguma mu ngo niba bishoboka, kwirinda ahabera imyigaragambyo no gukomeza kuba maso mu gihe bari ahantu hakunze kugaragara abanyamahanga na ba mukerarugendo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *