Toni 1000 za kawunga nizo u Rwanda rwahaye Zimbabwe
Guverinoma y’u Rwanda yahaye iya Zimbabwe toni 1000 za kawunga mu kuyifata mu mugongo nyuma yo kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga wa El Nino ugateza amapfa. Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, na Ambasaderi Musoni James ayishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe. Minisitiri Daniel Garwe yashimiye u Rwanda ku […]
Nyamasheke: Imodoka itwaye abanyeshuri ikoze impanuka 2 barapfa

Mu Karere ka Nyamasheke,umurenge wa Ruharambuga habereye impanuka y’imodoka yo mubwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abanyeshuri ubwo barimo bava kwiga babiri bahita bapfa. Iyi modoka itwara abanyeshuri yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya St. Matthews Ishami rya Ntendezi, muri kano karere ka Nyamasheke. Abanyeshuri babiri bapfuye, mu gihe abandi 9 bakomeretse bahise bajyanwa […]
Temuwnah / Userukiye Imana aho uri- PS umunsi wa 5
Imana iravuga iti: “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” (Itangiriro 1:26) Ijambo ishusho mu giheburayo ni Temuwnah, bisobanura userukiye, cyangwa uhagaze mu mwanya w’undi mu buryo bwemewe. Rero ni iki cyanditswe kirakomeye kuko gishyira umuntu mu mwanya udasanzwe. […]
Ibyihebe byatwitse indege ya Perezida wa Mali
Urujijo rukomeje kuba rwinshi muri Mali, nyuma y’igitero ibyihebe byagabye ku ishuri ritangirwamo imyitozo igenewe abapolisi kabuhariwe no ku zindi nzego zikomeye mu gihugu. Ni igitero cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri, cyicirwamo abapolisi bari ku ikosi ndetse kinatwikirwamo indege ya Perezida ya Mali, nyuma y’uko ibyihebe byari bimaze kwigarurira ikibuga yariho. Kugeza […]
Cibitoke: Barasaba gufungura imipaka n’u Rwanda kubera ibiciro bikomeje gutumbagira
Izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze riragaragara muri Komini zose z’Intara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi kuva mu mezi ashize. Abaturage bahangayikishijwe n’iki kibazo kandi barasaba leta kugishakira igisubizo. Ni mu gihe Guverineri wa Cibitoke yihanangirije abakwiza ibihuha. Nko muri komini esheshatu zo muri iyi ntara, nubwo hashize iminsi lisansi irimo kuboneka, bahangayikishijwe n’ikibazo […]
Umuyobozi mushya w’Igipolisi cya Kenya yarahiriye imirimo ye

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru mushya wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja, yarahiriye inshingano ze ku Rukiko rw’Ikirenga. Ibi bisobanuye ko ari intangiriro ya manda ye nka IG (Inspector General) wa gatanu wa polisi hakurikijwe Itegeko Nshinga ryo mu 2010. Afata Japhet Koome weguye muri Kanama nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko iheruka guhagarika ubuzima mu gihugu […]
Goma: Umuzalendo wishe umunyeshuri Christian Bahire yakatiwe igihano cy’urupfu
Inyeshyamba ibarizwa mu ba Wazalendo yashinjwaga kwica umunyeshuri witwa Christian Bahire wo kuri Institut de Mugara, yakatiwe igihano cy’urupfu kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Nzeri n’urukiko rwa gisirikare i Goma. Uyu ni uwitwa David Biyohike, ubarizwa mu mutwe w’inyeshyamba wa APCLS nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kivu Morning Post. Icyemezo cyatangarijwe ahaberaga urubanza muri Munigi, muri […]
Sadate yagereranyije umuhuro w’abahoze bayobora Rayon Sports n’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono
Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yagereranyije umuhuro wa bagenzi be bahoze bayobora iyi kipe n’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wigeze kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abahoze bayobora Rayon Sports bahuriye ku i Rebero mu mujyi wa Kigali, biyemeza kuba hafi y’iyi kipe ikomeje […]
UK: James Cleverly aravuga ko uko Ishyaka ry’Abakozi rifata u Rwanda biteye ishozi
Ushobora kuba umuyobozi utaha w’ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu Bwongereza, James Cleverly, yabwiye LBC ko ukuntu Ishyaka ry’Abakozi, riri ku butegetsi, rifata u Rwanda “biteye ishozi” mu gihe yongeye gushimangira ko azagarura gahunda bari bafitanye n’u Rwanda irebana n’abimukira naba Minisitiri w’Intebe. Aganira na Iain Dale wa LBC, Bwana Cleverly yanenze guverinoma y’Ishyaka ry’Abakozi kuba yarakuyeho iyo […]
Igisirikare cya Somalia cyataye muri yombi umuyobozi muri Al Shabab
Kuri uyu wa Gatatu, Somaliya yatangaje ko yafashe umunyamuryango mukuru w’umutwe w’iterabwoba al-Shahaab mu Ntara ya Galgadud iherereye mu gihugu rwagati. Minisiteri y’ingabo y’igihugu mu itangazo rigufi yavuze ko Ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNA) zafashe Ali Geelle, umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba ufatanije na al-Qaeda, al-Shabaab, mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu ntara yo hagati ya […]
Impande zihanganye muri Sudani zagaragaje ko zinyotewe amahoro
Igisirikare cya Leta ya Sudani n’icya Rapid Support Forces (RSF) bahanganye byavuze ko bifunguye imiryango ku bisubizo by’amahoro ku ntambara imaze amezi arenga 17, mu rwego rwo gusubiza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wahamagariye impande zirwana kongera kwitabira ibiganiro. Ku wa Gatatu, Umuyobozi w’ingabo, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yatangaje ko Guverinoma […]
U Burusiya burateganya kubaka mu Rwanda ikigo gitunganya ingufu za nucléaire
U Burusiya bwatangaje ko buteganya gushinga mu Rwanda uruganda ruto rukora ingufu za nucléaire ndetse n’ikigo kizitunganya, nyuma yo kubiganiraho n’u Rwanda. Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Alexander Polyakov, yatangaje ko usibye iby’uyu mushinga intumwa z’igihugu cye ziteganya gusura u Rwanda bakanaganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira ubutwererane. Polyakov icyakora yavuze ko uriya mushinga […]
Nyarugenge: Yafatanywe moto acyekwaho kwiba akayihindurira Plaque
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, yafashe umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, akayihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Plaque). Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi, yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kigabiro, akagari ka Kamuhoza, umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo kuri uyu wa […]
RDC irakeka ko RDF yaba ari yo yarashe mu cyico umusirikare wayo
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu ijoro ryo ku wa Kabiri yarasiwe ku gice cya RDC giherereye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda. Uyu musirikare yarasiwe mu mudugudu wa Bushwaga, chefferie de Bukumu ho muri Teritwari ya Nyiragongo isanzwe ihana imbibi n’umurenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu. Sosiyete Sivile […]