Guverinoma y’u Rwanda yahaye iya Zimbabwe toni 1000 za kawunga mu kuyifata mu mugongo nyuma yo kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga wa El Nino ugateza amapfa.
Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, na Ambasaderi Musoni James ayishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe.
Minisitiri Daniel Garwe yashimiye u Rwanda ku bw’ubufasha rwahaye igihugu cye ndetse by’umwihariko ashima Perezida Kagame na mugenzi we, Emmerson Mnangagwa bahuriye ku kunga ubumwe bwa Afurika.
Ambasaderi Musoni James yavuze ko ubufasha u Rwanda rwahaye Zimbabwe, bwari mu rwego rwo kugaragaza ko rwumvise ubusabe bwa Perezida Mnangagwa, ubwo muri Mata 2024, yavugaga ko igihugu cye cyugarijwe n’ibura ry’ibiribwa ryatewe n’icyiza cya El Nino.
Icyo gihe Perezida Mnangagwa yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi wa 2023/2024 utabaye mwiza bijyanye n’izuba ryavuye cyane rikica imyaka, bituma ababarirwa muri miliyoni zirindwi bahura n’inzara.


