gx2qlpbweaavw33.jpg

Nyamasheke: Imodoka itwaye abanyeshuri ikoze impanuka 2 barapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Nyamasheke,umurenge wa Ruharambuga habereye impanuka y’imodoka yo mubwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abanyeshuri ubwo barimo bava kwiga babiri bahita bapfa.

Iyi modoka itwara abanyeshuri yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya St. Matthews Ishami rya Ntendezi, muri kano karere ka Nyamasheke.

Abanyeshuri babiri bapfuye, mu gihe abandi 9 bakomeretse bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi no ku Bitaro bya Bushenge.

Amakuru y’ibanze BWIZA yahawe n’umuntu yizewe ni uko iyi mpanuka yatewe n’uko uwari utwaye iyi modoka yanze kugonga umunyonzi wari imbere ye akamuhunga bigahita biteza iyi mpanuka.

SP Kayigi Emmanuel, yahamije ko muri iyo mpanuka abana babiri bahise bitaba Imana, hakomereka n’abandi 32.

Abitabye Imana n’abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Bushenge muri ako Karere ka Nyamasheke.

Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, rihamya ko abakomeretse barimo kwitabwaho kandi hari icyizere ko bakira vuba.

SP Kayigi ati: “Kugeza ubu bari kwitabwaho, abaganga barabakurikirana kandi dufite icyizere ko hadashobora kugira undi uhasiga ubuzima […] twizeye ko mu minsi iri imbere bamwe bagenda basezererwa.”

SP Kayigi yakanguriye ababyeyi n’ibigo by’amashuri gukurikirana uko abana bajyanwa ku mashuri kandi n’abatwaye izo modoka ko bagomba kuba bafite imyitwarire mizima, yanavuze ko yaba n’abamotari batwara abana bajya ku mashuri ababyeyi bagomba gukurikirana bareba niba abana bagezwayo neza cyangwa bavanwayo mu buryo bwiza.

gx2qlpbweaavw33.jpg
gx2qhoax0aaylpr.jpggx2qhwlx0aet-ba.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *