Nyamagabe: Abayobozi 10 Ukwakira ntikubahiriye

Mu Karere ka Nyamagabe,Umurenge wa Musebeya haravugwa inkuru y’abakozi 10 b’umurenge wa Musebeya basezereye ingunga imwe mu kazi aho bakekwaho gushora umuheha mu mafaranga abaturage batanga ya mutuel. Aba bakozi basezeye ni ba Gitifu b’Utugari 6 n’abakozi 4 bashinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage (SEDOs) bandikiye rimwe basezera. Hari amakuru yizewe avuga ko aba basezereye rimwe […]

Museveni na Gen Muhoozi bagiye guhurira na Ambasaderi wa Amerika mu mishyikirano

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Kane w’iki cyumweru arateganya guhura na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gushyira iherezo ku mwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka guteza. Iyo nama izabera muri Perezidansi ya Uganda byitezwe ko izanitabirwa na Gen Muhoozi cyo kimwe na Gen Jeje […]

Nyarugenge: Mu Miduha moto zakozwemo umukwabu

img_20241008_113732726_burst0001_cover-2048x922.jpg

Nyuma y’uko Polisi imaze iminsi yihanangiriza abatwara moto zitujuje ibyangombwa n’andi makosa yo mu muhanda, mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri,tariki ya 8 Ukwakira 2024,abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazindukiye Nyamirambo ahazwi nko mu Miduha hafatwa moto nyinshi ziregwa ibyaha bitandukanye. Mu kwezi gushize Polisi y’u Rwanda yibukije abamotari ko bitemewe gutwara umugenzi ufite […]

Sudani: Inyeshyamba za RSF zatangiye kuvanwa mu bice bimwe bya Khartoum zafashe

Ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zatangiye kuva mu Karere ka Nile y’Iburasirazuba (East Nile) ko muri Leta ya Khartoum mu gihe Igisirikare cya Sudani cyagabye igitero cya mbere gikomeye ku butaka kugira ngo kigarurire umurwa mukuru, Khartoum. Bivugwa ko impande zombi zirimo gukusanya ingabo muri Khartoum y’Amajyaruguru, zitegereje intambara ikomeye yo kugenzura ako […]

Lubero: Abavanwe mu byabo mu bice bigenzurwa na M23 bakomeje gutaha ku bwinshi

Ku Cyumweru, itariki ya 6 Ukwakira, Perezida w’imiryango itegamiye kuri leta i Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, Muhindo Tafuteni, yatangaje ko abavanwe mu byabo benshi bari barahunze imijyi imwe n’imwe yo mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero nyuma yo gutera imbere kwa M23 no gufata ibice byinshi. Nk’uko uyu abitangaza, ngo imibereho mibi y’ahantu bacumbikiwe yatumye […]

Nyagatare: Polisi iri gushakisha abishe umunyerondo bamukase ijosi

Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’udufuni bari bambaye imyenda ibahishe amasura, bibasiye abaturage bari ku irondo mu Murenge wa Karama, umwe ahasiga ubuzima abandi 11 barakomereka. Ibi byabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo ku Cyumweru taliki 06 Ukwakira 2024, bibera mu Murenge wa Karama. Indi mirenge yo muri […]

Igikomangoma cya Iran kirifuza ko ubutegetsi buyiyoboye bwavaho

Igikomangoma cyo muri Iran, Reza Pahlavi, yagaragaje ko ubutegetsi buyoboye iki gihugu bukwiye kuvaho kugira ngo amahoro aboneke mu karere k’uburasirazuba bwo hagati iki gihugu giherereyemo. Pahlavi w’imyaka 63 y’amavuko, ni umuhungu wa Mohammad Reza Pahlavi wabaye umwami wa nyuma wa Iran. Kuri ubu aba mu buhungiro i Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. […]

Amerika igiye gutanga undi muburo ku bakora ingendo mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira 2024, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) kizatanga icyiciro cya kabiri cy’umuburo wo gukora ingendo mu Rwanda, gisaba abantu kwirinda ingendo zidakenewe kubera icyorezo cya Marburg gikomeje kuhagaragara. Ishami rishinzwe serivisi z’umubuvi ryatangaje ko CDC izatangira gupima abagenzi […]

Paris: Hatangiye urubanza rwa Charles Onana ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira 2024 rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umwanditsi w’Umunyakameruni ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Charles Onana areganwa Umufaransa, Damien Sirieix, uyobora inzu y’ibitabo ya Artilleur yamufashije gusohora ibitabo. Uyu mwanditsi ashinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba […]

Amerika yahaye u Rwanda Miliyoni 11 z’amadorali yo guhashya Marburg

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko iki gihugu cyatanze hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg kugeza ubu cyabonetse mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere nijoro tariki ya 7 Ukwakira 2024, Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana […]

Umunyamerika yakatiwe gufungwa azira kurwana muri Ukraine

Mu Burusiya, urukiko rwakatiye Umunyamerika w’imyaka 72 y’amavuko igifungo cy’imyaka hafi irindwi ashinjwa “kurwana muri Ukraine.” Ubushinjacyaha buvuga ko Stephen Hubbard yasinyanye kontaro n’igisirikare gato Uburusiya bumaze gutera Ukraine muri Gashyantare 2022, ajya kukirwanirira. Bwemeza ko yahembwaga amadolari igihumbi ku kwezi kandi ko yafatiwe ku rugamba kw’itariki ya 2 muri Mata 2022, mu mujyi wa […]

RURA yamanuye igiciro cya lisansi na mazutu

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bikaba byagabanutse cyane ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri bikurikizwa. RURA mu itangazo yasohoye yavuze litiro ya lisansi itagomba kurenga Frw 1,574, mu gihe iya mazutu yo itagomba kurenga Frw 1,576. Ibi biciro bisimbura ibyari byashyizweho muri Kanama aho litiro ya lisansi yaguraga Frw 1,629; mu gihe […]

Perezida Ndayishimiye yacyeje Ndayizeye Mushikiwabo yagize intumwa ye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, cyacyeje Domitien Ndayizeye wagennwe na Madamu Louise Mushikiwabo nk’intumwa ye idasanzwe ishinzwe gukurikirana ibibera muri HaĂŻti. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Ndayizeye wigeze kuba Perezida w’u Burundi yahawe ziriya nshingano na Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Ishyirwaho ry’iyi […]

Komite ya Nobel yahembye abavumbuye uturemangingo duto cyane twitwa microRNA

Igihembwe cy’ibihembo Nobel 2024 cyatangiye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 07 Ukwakira 2024, gihereye ku gihembo cy’ubuvuzi. Cyahawe Abanyamerika babiri Victor Ambros na Gary Ruvkun. Victor Ambros (w’imyaka hafi 71 y’amavuko) ni mwarimu n’umushakashatsi mu ishuri rikuru ry’ubuganga rya Kaminuza ya Massachusetts, mu mujyi wa Worcester muri Leta ya Massaschusetts. Naho Gary Ruvkun (w’imyaka […]

Polisi iraburira abakora magendu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bishora mu bucuruzi bwa magendu n’ubw’ibitemewe gucururizwa mu Rwanda kimwe n’ibindi byaha byambukiranya umupaka . Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko bamwe mu bishora muri ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe, bashaka no kurwanya abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano. Yagize […]

Ruhango: Abana banyagiwe n’imvura y’amahindu barwana ku ibendera ry’igihugu bashimiwe

img-20241007-wa0052.jpg

Abana icyenda bo mu Ishuri Ribanza rya Cyobe riherereye mu Mudugudu wa Cyobe, Akagari ka Mbuye ko mu murenge wa Mbuye w’akarere ka Ruhango, bashimiwe ku bw’igikorwa cyafashwe nk’icy’ubutwari baheruka gukora. Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bufatanyije n’ubw’akarere ka Ruhango bahembye aba bana. Ni nyuma y’uko […]

Mushikiwabo yagize Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi intumwa ye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagennye Domitien Ndayizeye wigeze kuba Perezida w’u Burundi nk’intumwa ye idasanzwe ishinzwe gukurikirana ibibera muri HaĂŻti. OIF mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ishyirwaho ry’iyi ntumwa idasanzwe riri muri gahunda y’uyu muryango yo gufasha HaĂŻti kongera kugira ituze. […]