Kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira 2024, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) kizatanga icyiciro cya kabiri cy’umuburo wo gukora ingendo mu Rwanda, gisaba abantu kwirinda ingendo zidakenewe kubera icyorezo cya Marburg gikomeje kuhagaragara.
Ishami rishinzwe serivisi z’umubuvi ryatangaje ko CDC izatangira gupima abagenzi binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu Rwanda mu minsi 21 ishize nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Mu cyumweru gishize, iki kigo cyasohoye itangazo ry’umuburo wo “ku rwego rwa 2” ku gukora ingendo mu Rwanda, gisaba ko hajyaho ingamba zikomeye zo kwirinda ku bajya mu Rwanda.
Iki cyorezo cyenda kumera nka Ebola cyagaragaye bwa mbere mu Rwanda mu mpera za Nzeri, kuva icyo gihe havugwa abantu 46 bamaze kwandura na 12 bapfuye. Marburg izwiho guhitana 88% by’abayanduye.
Iki cyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi giterwa n’agakoko ka Marburg. Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara cyangwa kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.
U Rwanda rwatangiye gutanga inkingo zirwanya virusi, rushyira imbere abafite ibyago byinshi byo kuyandura nk’abakozi mu by’ubuzima ndetse n’abantu bari hafi y’abanduye.


