Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagennye Domitien Ndayizeye wigeze kuba Perezida w’u Burundi nk’intumwa ye idasanzwe ishinzwe gukurikirana ibibera muri Haïti.
OIF mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ishyirwaho ry’iyi ntumwa idasanzwe riri muri gahunda y’uyu muryango yo gufasha Haïti kongera kugira ituze.
Kumushyiraho bije bikurikira inama ya 19 ya Francophonie yabaye hagati y’itariki ya 4 n’iya 5 Ukwakira, aho abakuru b’ibihugu bishimiye uburyo uyu muryango wongeye gushimangira ibiganiro.
Ishyirwaho rya Ndayizeye kandi rije nyuma y’uko Francophonie na Mushikiwabo bamaze igihe bakora iyo bwabaga kugira ngo ituze rigaruke muri Haiti, ndetse no kugira ngo demukarasi igaruke muri iki gihugu gisanzwe ari umunyamuryango w’ingenzi w’uriya muryango.
Domitien Ndayizeye w’imyaka 71 y’amavuko yabaye Perezida w’u Burundi hagati ya 2003 na 2005.
Inshingano yahawe biteganyijwe ko azazifatanyamo n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Haiti, inzego za Politiki muri iki gihugu ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Ni inshingano agomba kandi gufashwamo kandi n’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo mu birwa bya Caraïbes (CARICOM) uw’Ibihugu byo ku mugabane wa Amerika (OAS), uw’Abibumbye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga batandukanye.



One Response
Mushikiwabo yagize Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi intumwa ye
Big up umuchou!
wereknye ubudasa