Ingabo za Isirayeli na Hezbollah barwaniye ku mupaka wa Libani

Hezbollah uyu munsi ku wa Gatatu,tariki ya 9 Ukwakira 2024, yavuze ko abarwanyi bayo basubije inyuma ingabo za Isiraheli zari zakataje mu mirwano yabereye hafi y’umupaka. Ni umunsi umwe nyuma y’uko Isiraheli ivuze ko yishe babiri basimburanye ku buyobozi bw’uyu mutwe w’abarwanyi bo muri Libani, ushyigikiwe na Irani. Hezbollah imaze umwaka irasa ibisasu bya roketi […]

MonkeyPox yageze muri Uganda

Umuvugizi wa gereza muri Uganda ku wa Kabiri,tariki ya 8 Ukwakira 2024, yavuze ko habonetse umurwayi umwe w’ubushita bw’inkende muri gereza ya Nakasongola iherereye mu gihugu rwagati. Yanavuze ko uwo murwayi yashyizwe mu kato kandi ko arimo kwitabwaho n’abaganga. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, mu kwezi kwa munani ryatangaje ko ubushita bw’inkende ari […]

Iburengerazuba: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu mujishi wo gushyira umuturage ku isonga

79fae1a2-2aab-4f19-add5-3860d00bf461.jpg

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’iburengerazuba rwasezeranyije ubuyobozi bw’iyi ntara ko ruzakomeza guhora ku isonga mu gukora ibikorwa bifasha umuturage kujya ku isonga. Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Ukwakira 2024, mu karere ka Nyabihu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Ukwezi ngarukamwaka kwahariwe ubukorerabushake. Muri uku kwezi k’ubukorerabushake, uru rubyiruko rwavuze ko ruzubaka rukanasana […]

Perezida Macron arahura n’Abasirikare ba Ukraine bari gutorezwa mu Bufaransa

U Bufaransa bwatangaje bwa mbere ko buzafasha gutoza Abasirikare ba Ukraine mu Kwakira 2022, kandi gahunda yo gushyira batayo yose ku rundi rwego ubu iragenda neza. Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aza gusura inkambi ya gisirikare mu burasirazuba bw’u Bufaransa aho aza guhura n’abasirikare ba Ukraine barimo gutozwa n’Ingabo […]

U Bushinwa burishyuza RDC abaturage babwo bashimuswe na FARDC

U Bushinwa biciye muri Ambasaderi yabwo i Kinshasa, bwasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubuha ibisobanuro ku baturage babwo bamaze icyumweru kirenga barajyanwe ahantu hatazwi n’abasirikare ba FARDC. Iyi Ambasade ivuga ko ku wa 30 Nzeri uyu mwaka ari bwo bariya Bashinwa babuze. Ni nyuma yo gutwarwa n’abasirikare bari bayobowe na Colonel mu […]

Perezida Kagame yagaragaje impamvu zo gushyigikira inganda nto n’iziciriritse

gzcqhxvwaaammmo.jpg

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika ashimangira ko hakwiye gushyigikirwa inganda nto n’iziciriritse. Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abantu basaga 1200 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika iteraniye muri Kigali Convention Centre. Mu […]

Abatwara ibinyabiziga bishora mu cyaha cya ruswa bongeye kuburirwa

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya icyaha cya ruswa cyane cyane mu bashoferi n’abamotari bagaragara mu makosa atandukanye yo mu muhanda, bakagerageza gutanga ruswa bashaka kutayahanirwa. Kuva uku kwezi k’Ukwakira kwatangira, hamaze gufatwa abantu 9; barimo abashoferi n’abamotari, bose bafatiwe mu makosa atandukanye yo mu muhanda arimo gutwara badafite Uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara banyoye […]

USA: Hafashwe umuntu wateguraga igitero ku munsi w’amatora

Minisiteri y’ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ukwakira 2024, yatangaje ko umunyagihugu wa Afghanistan yafatiwe muri Leta ya Oklahoma akekwaho gutegura igitero ku munsi w’amatora. Nk’uko bivugwa mu nyandiko y’ibirego, uyu musore w’imyaka 27 yateguye gutanga “inkunga y’ibikoresho” ku mutwe wa Leta ya Kisilamu (IS) maze abona imbunda […]

Paris: Gen Lafourcarde na Joseph Matata bumviswe mu bashinjura Onana

61456.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 8 Ukwakira 2024, mu rubanza rw’umwanditsi w’ibitabo, Charles Onana, ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, humviswe abatangabuhamya ba mbere barimo Gen. Jean-Claude Lafourcade, wari umusirikare w’u Bufaransa uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Johan Swinnen, wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, na Joseph Matata wahoze ayobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda […]

Cameroun: Guverinoma irizeza ko Perezida Biya ameze neza mu gihe akomeje kutagaragara

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ukwakira 2024, Guverinoma yatangaje ko Perezida wa Cameroun, umukambwe Paul Biya, w’imyaka 91, afite ubuzima bwiza, bitandukanye n’ibikomeje guhwihwiswa . Biya ntiyigeze agaragara mu ruhame kuva yitabira inama yahuje u Bushinwa na Afurika i Beijing mu ntangiriro za Nzeri. Kuba ataragaragaye nk’uko byari biteganijwe mu nama yabereye mu Bufaransa […]

Gen Muhoozi yateguje Amerika ibihano

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yateguje ibihano abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe iki gihugu cyaba gikomeje guhana abanyafurika. Yabitangarije ku rubuga rwe rwa X akunze kunyuzaho ubutumwa butavugwaho rumwe. Yagize ati: “Afurika ntabwo yigeze ifatira ibihano abayobozi ba Amerika bagize uruhare mu bwicanyi bukabije bwakorewe abayobozi bacu nka […]

Kenya: Abadepite beguje Visi-Perezida

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ku wa Kabiri watoye umwanzuro ushyigikira ko Visi-Perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua yeguzwa. Ni umwanzuro washyigikiwe n’abadepite 282, mu gihe 44 bonyine ari bo bawurwanyije. Gachagua usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya kuva muri Kanama 2022, ashinjwa ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no gukoresha […]

Nduhungirehe yahishuye ko Tshisekedi ari we watanze itegeko ryadobeje gahunda yo gusenya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watanze itegeko ryatumye gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa isinzira. Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje anyomoza mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner. Uyu wa Kabiri […]

Umuhango wari uteganyijwe wo “Kwita Izina” wasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, wasubitswe. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo.RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe biri […]