DJ Brianne yakoze impanuka

DJ Brianne n’abo bari kumwe mu modoka, barokotse impanuka ikomeye ubwo bari baturutse mu Karere ka Rusizi berekeza i Kigali. Ubwo DJ Brianne yari akimara gukora impanuka, yavuze ko we n’abo bari kumwe bagiye kwa muganga kugira ngo harebwe neza niba nta wagize ikibazo kidasanzwe. Ati: “Urebye nta muntu wakomeretse bikomeye ariko turashaka guca kwa […]
Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ‘nyuma y’igihe agaragaza imyitwarire mibi
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwatangaje ko Munyangeyo DieudonnĂ© Kennedy wayoboraga Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye, nyuma y’igihe agaragaraho imyitwarire idahwitse. RBA yemeje aya makuru biciye mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira. Iryo tangazo rivuga ko “Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru ruramenyesha abantu ko Munyangeyo […]
Kylian Mbappé aravugwaho gufata ku ngufu
Polisi y’i Stockholm muri Suède yatangije iperereza kuri rutahizamu Kylian MbappĂ© wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, nyuma yo kuregwa n’umwe mu bagore bamushinja kumufata ku ngufu. Itangazamakuru ryo muri Suède riravuga ko MbappĂ© yakoreye aya mahano muri imwe muri Hoteli zo muri iki gihugu, ubwo mu cyumweru gishize yari yahasohokeye n’incuti ze zirimo […]
EU irasaba u Rwanda na RDC gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje i Luanda
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wishimiye ibisubizo bishimishije by’inama ya gatanu y’ibihugu bitatu yabaye ku itariki ya 12 Ukwakira i Luanda, ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’akanama k’Ububanyi n’Amahanga na politiki y’umutekano k’Ubumwe bw’u Burayi, Nabila Massrali, abinyujije kuri konti ye ya X ku Cyumweru, itariki ya 13 […]
Ubusambanyi buravuza ubuhuha mu ngabo za SANDF zagiye kurwanya M23
Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya imitwe yitwaje, ziravugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ubusambanyi. Iby’iyi myitwatire byamenyekanye nyuma y’ibaruwa yinubira iyi myitwarire mibi iheruka kwandikirwa diviziyo ishinzwe ibikorwa bya ziriya ngabo ifite icyicaro gikuru i Pretoria ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Loni zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO). Ingabo […]
Abakinnyi ba Nigeria banze gukina na Libya nyuma yo guhura n’uruva gusenya
Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Nigeria batangaje ko batari bukine umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bagombaga guhuriramo na Libya, nyuma yo guhera ku kibuga cy’indege. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira ni bwo The Super Eagles yagombaga kwesurana na Libya, mu mukino wa kane wo mu tsinda D amakipe yombi ahuriyemo n’ikipe […]
Umunyapolitike ukomeye mu Buhinde yishwe arasiwe i Mumbai

Umunyapolitike wo mu Buhinde yarasiwe mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Mumbai, kuri iki Cyumweru, itariki 13 Ukwakira 2024 . Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo abantu bitwaje imbunda barasiye Baba Siddique w’imyaka 66, hafi y’ibiro by’umuhungu we, akaba n’umunyapolitiki. Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho ubwo bwicanyi. Siddique wahoze ari minisitiri, yari umuntu w’inararibonye muri politiki ya […]
UMURAGE TWAHAWE
Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we. (Abaroma 8:17) Iri jambo rirakomeye. Bamwe ntibarizi abandi ntibaryumva. Ubundi umurage w’umubyeyi ntuhabwa uwariwe wese. Uhabwa abana, abakozi b’inkoramutima cyangwa inshuti za hafi. None tekereza k’umurage w’Imana cyangwa w’Umwami, uhabwa abo wagenewe. […]
Paris: Iperereza kuri Callixte Mbarushimana ryahagaze kubera kubura ibimenyetso
Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ngo Callixte Mbarushimana wahoze ari umukozi wa Loni mu Rwanda wari ukurikiranwe n’ubutabera mu Bufaransa kubera uruhare ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntagikorwaho iperereza kubera kubura ibimenyetso. Amaze imyaka 20 nk’impunzi ya politiki mu Bufaransa. Inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zarangije ibikorwa byazo kuri Callixte Mbarushimana. Mu […]
Uganda irabwira u Rwanda na DRC ko ‘amafaranga ahindagurika’ kenshi atari meza ku bucuruzi
Banki Nkuru ya Uganda ifata amafaranga y’u Rwanda (Rwf) na DRC (CDF) nk’amafaranga ashingiye kuri politiki kandi atari meza ku bucuruzi muri Uganda . Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Banki ya Uganda (BOU), Kenneth Egesa yabwiye abanyamakuru ko banki nkuru ihitamo kudatanga amakuru mashya ayo ari yo yose ku bijyanye n’agaciro n’imikorere y’amafaranga yombi. Egesa yasobanuye […]
Katumbi yashimangiye ko abayoboye RDC bafite inyungu mu ntambara ya FARDC na M23
Umunyapolitiki MoĂŻse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abona hari bamwe mu bantu bo hejuru mu butegetsi bwa kiriya gihugu bafite inyungu mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’umutwe wa M23; ikaba impamvu nyamukuru itarangira. Kuri ubu imyaka irakabakaba itatu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubuye imirwano […]
Abasirikare ba Israel biciwe mu gitero cya Hezbollah rwagati mu gihugu
Igitero cya Hezbollah muri Israel rwagati nicyo cya mbere kishe cyane kuva Israel yatangiza intambara yo ku butaka muri Liban mu byumweru bibiri bishize . Hagati aho, ibitaro byo mu Mujyi wa Gaza biravuga ko igitero cy’indege cya Israel cyahitanye benshi muri Nuseirat nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle. Abasirikare bane ba Israel nibo biciwe mu […]
Zongeye kubyara amahari hagati ya Taiwan n’u Bushinwa
Abayobozi ba Taiwan batangaje ko ubwato butwaye indege z’u Bushinwa bwarimo kwerekeza mu majyepfo y’icyo kirwa kuri iki cyumweru mu gihe Igisirikare cy’u Bushinwa cyasohoye videwo ivuga ko bwiteguye intambara . Muri Taiwan hari impungenge ko u Bushinwa bushobora gutangira ubushotoranyi bugamije intambara kuri iki kirwa bufata nk’imwe mu ntara zabwo. Ministeri y’ingabo ya Taiwan […]
Capitaine Traoré yavuze imyato les Etalons nyuma yo kwisengerera u Burundi
Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim TraorĂ©, yavuze imyato ikipe y’Igihugu cye nyuma yo gukatisha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Les Etalons babaye ikipe ya mbere ikatishije itike ya CAN 2025, nyuma yo gutsinda Intamba mu Rugamba z’u Burundi ibitego 2-0. Ibitego […]
Nyamasheke:Umunyeshuri wa Kibogora Polytechnic yarohamye mu Kivu
Mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Kanjongo,Akagari ka Kibogora,Umudugudu wa Mataba, haravugwa urupfu rw’umunyeshuri witwa Imanirahari Joseph w’imyaka 24, wigaga mu wa mbere w’ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, warohamye mu Kivu arapfa ku wa 13 Ukwakira 2024. Saa Cyenda z’igicamunsi kuri iki Cyumweru tariki 13 ni bwo uyu musore yatemberanye na mugenzi we banyura […]