Polisi y’i Stockholm muri Suède yatangije iperereza kuri rutahizamu Kylian Mbappé wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, nyuma yo kuregwa n’umwe mu bagore bamushinja kumufata ku ngufu.
Itangazamakuru ryo muri Suède riravuga ko Mbappé yakoreye aya mahano muri imwe muri Hoteli zo muri iki gihugu, ubwo mu cyumweru gishize yari yahasohokeye n’incuti ze zirimo myugariro Nordi Mukiele Paris Saint-Germain yatije muri Bayer Leverkusen yo mu Budage.
Ikinyamakuru Aftonbladet cyanditse ko Polisi ya Suède yatangiye iperereza ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma y’iminsi ibyo Mbappé avugwaho bibaye.
Uyu rutahizamu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibimubugwaho ari “ibihuha” biri gukwirakwizwa mu gihe habura amasaha make ngo habe urubanza aregamo Paris Saint-Germain yahoze akinira kumwambura amafaranga y’umushahara ndetse n’uduhimbazamusyi.
Mbappé icyakora mu cyumweru gishize yagiye i Stockholm ari kumwe n’incuti ze ebyiri.
Amakuru avuga ko bafatiye ifunguro rya nimugoroba muri restaurant yitwa Chez Jolie, mbere yo kujya mu kabyiniro kitwa V gaherereye mu gace ka Stureplan Square rwagati muri uriya mujyi.
Amashusho aheruka gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana Mbappé ari muri kariya kabyiniro ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yarimo ikina na Israel, mu mukino wa UEFA Nations league warangiye iyitsinze ibitego 4-1.


