ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu n’uwari minisitiri w’ingabo wa Israel

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ugushyingo 2024, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant. Urukiko rwabitangaje kuri X / Twitter . Inyandiko rwashyize ahagaragara igira iti: “Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa ICC rwanze imbogamizi za Leta ya Israel ku […]

Amaturo mu madini n’amatorero

Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. (Abakolosayi 2:8) Ikibazo cy’amaturo mu madini n’amatorero ntabwo ari icy’uyu munsi. Cyahozeho uhereye kera. Abitwa ko bari abatekamutwe bahozeho uhereye kera. Hano Paulo arigukangura itorero ryo mu ba Kolosayi […]

Nyagatare: RIB yafunze 6 barimo umwanditsi w’urukiko n’umuhesha w’inkiko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rufunze abantu batandatu bo mu karere ka Nyagatare, rukaba rubakurikiranyeho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho. Abafunzwe nk’uko RIB yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X barimo Mwiseneza Jerome wari umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo […]

Prof. Musahara wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yapfuye

Prof. Musahara Herman wari impuguke n’umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, yapfuye azize uburwayi. Yapfuye nyuma yo kujya kwivuza mu Buhinde, ariko akavayo yari amaze gutakaza imbaraga z’umubiri, ibyaje no kumuviramo urupfu. Ni inkuru yamenyekanye ku wa 20 Ugushyingo, 2024. Dr. Joseph Nkurunziza, Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyakwigendera yakoreragamo, yabwiye ikinyamakuru […]

Umuporofe yagiye gusura umuryango we i Musanze akihagera atabwa muri yombi

Twiringiyimana Emmanuel usanzwe ari umurezi mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kane yagiye gusura umuryango we mu karere ka Musanze agezeyo ahita atabwa muri yombi. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko i Musanze ahafite umugore usanzwe ari umupolisikazi; ndetse aba bombi basanzwe bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Twiringiyimana yoherejwe kwigisha […]

Amazu 20 yahiye arakongoka mu Mujyi wa Mweso ugenzurwa na M23

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Ugushyingo 2024, amazu agera kuri makumyabiri yakongowe n’inkongi y’umuriro mu gace ka Himbi, mu Mujyi wa Mweso, Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, inkomoko y’iki nkongi yadutse ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, kugeza ubu ntikiramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio […]

Besigye yashinjwe gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo gushimutirwa muri Kenya

Abayobozi ba gisirikare muri Uganda bavuze ko Kiiza Besigye yari ari mu mugambi mpuzamahanga wo gufata ubutegetsi hakoreshejwe intwaro. Umwe mu bavuganye na Chimpreports utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Besigye yateganyaga guhungabanya umutekano wa Uganda.” Akomeza agira ati: “Ingendo ze mu Burayi no mu tundi turere twa Afurika zarakurikiranwe,” ni yo mpamvu twahisemo […]

Musanze: Hagiye gukusanywa ibimenyetso bishya mu rubanza ku iyicarubozo muri za gereza

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rufite icyicaro mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru rugiye gukusanya ibimenyetso bishya mu rubanza rw’abantu 18, barangajwe imbere na Innocent Kayumba wakatiwe imyaka 15 y’igifungo, bashinjwa gukora ibyaha by’iyicarubozo byakorewe muri gereza zitandukanye. Ibimenyetso bishya umucamanza ashaka gukusanya ngo bishingiye ku makuru abaregwa bamubwiye ko bashaka kumuha batatanze ku rwego rwa […]

John Prescott inshuti y’akadasohoka ya Tony Blair yatabarutse ku myaka 86

John Prescott ni umunyapolitiki w’Umwongereza yavutse tariki 31 Gicurasi 1938, yabaye Visi Minisitiri w’u Bwongereza kuva mu 1997 kugeza mu 2007 muri guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Tony Blair. Yari umwe mu banyapolitiki bakomeye mu ishyaka rya Labour, azwiho ko akomoka mu muryango w’abakozi,yari afite uburyo bwe bwihariye bwo kuvugana, ndetse n’imbaraga yashyiraga mu guhuza […]

Imwe mu ndege RDC yaherukaga gutira mu Bufaransa yagonze

Indege nshya iri muri ebyiri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gutira mu rwego rwo kuzahura sosiyete yayo ya Congo Airways ikora ubwikorezi bwo mu kirere, yagonze. Ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo ni bwo RDC yari yakiriye iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800; mbere y’indi nka yo yakiriye ku wa Mbere […]

Ukraine yanakoresheje missiles z’u Bwongereza mu kurasa mu Burusiya nyuma y’iza Amerika

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ugushyingo 2024, Ukraine yarashe mu Burusiya ibisasu bya misile byakozwe n’u Bwongereza byo mu bwoko bwa Storm Shadow. Ni intwaro nshya z’iburengerazuba Kyiv yemerewe gukoresha mu kurasa mu Burusiya, nyuma y’uko Amerika yemereye Ukraine gukoresha missile za ATACMS umunsi umwe gusa mbere yaho. Hagati aho, Ambasade ya Amerika i […]

Mu gihe kitageze ku mwaka hamaze kugaragara abarwayi 500,000 ba malaria – RBC

Mu mezi 9 y’uyu mwaka wa 2024, mu Rwanda abarwayi ba Malariya bikubye kabiri ugereranyije no mu mwaka wa 2023, aho bavuye ku 300,000 mu 2023, bagera ku 500,000 mu mezi icyenda y’uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC. Ubwiyongere bw’iyi ndwara bwagaragaye cyane mu turere twa Gisagara, Bugesera, Nyagatare , Kirehe, Nyaza, […]

SADC yamaganye FARDC na M23, yongera igihe ingabo zayo zizamara muri RDC

Umuryango wa SADC ku wa Kane wafashe icyemezo cyo kongera mu gihe cy’umwaka ubutumwa bwa gisirikare ingabo zawo zirimo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize uyu muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe. SADC ifite ingabo muri Congo kuva mu Ukuboza 2023, ikaba […]

Diviziyo ya 5 ya RDF yatsinze Brigade ya 202 TPDF mu mukino wo kwipima

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Divisiyo ya gatanu mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) yatsinze Brigade ya 202 yo mu ngabo za Tanzania (TPDF) ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo. Ni umukino wabereye kuri Stade y’akarere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo. Ni ku nshuro ya gatatu amakipe yombi […]

DRC: Abarundi bahahungiye bugarijwe na Kolera

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mulongwe iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo, zivuga ko zugarijwe n’icyorezo cya Korera.Imibare igaragaza ko mu kwezi kumwe gusa, abantu barenga 90 banduye icyo cyorezo. Iki kibazo kiravugwa cyane mu mpunzi z’Abarundi ziganjemo iziheruka kuvanwa mu nkambi z’agateganyo za Kavimvira na Sange zikazanwa mu nkambi ya […]