Amazu 20 yahiye arakongoka mu Mujyi wa Mweso ugenzurwa na M23

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Ugushyingo 2024, amazu agera kuri makumyabiri yakongowe n’inkongi y’umuriro mu gace ka Himbi, mu Mujyi wa Mweso, Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, inkomoko y’iki nkongi yadutse ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, kugeza ubu ntikiramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Amaduka n’ibintu byinshi by’agaciro byahiye birakongoka nk’uko amakuru aturuka aha hantu akomeza avuga.

Umujyi wa Mwesso twababwira ko ubu uherereye mu gace kagenzurwa n’inyeshyamba za M23 kandi igice kinini cy’abaturage baho ngo barahunze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *