Ramaphosa yikomye u Rwanda na M23, aca amarenga y’uko SANDF igomba gukomeza intambara

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yookeje u Rwanda igitutu nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma. Izo nyeshyamba ziragenzura Goma kuva mu masaha abarirwa muri 72 ashize. Ni nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo n’ingabo za Afurika y’Epfo, mu mirwano yasize […]

Uburyo 8 watangiza ikiganiro n’umukobwa mwiza mugihura

Gutangira ikiganiro n’umukobwa ntibikwiye kuba ibintu bigutera ubwoba cyangwa bikakugora. Akenshi, abagabo bagira impungenge zo kutamenya icyo bavuga cyangwa gutekereza ko bagomba kugira amagambo adasanzwe kugira ngo bakurure abagore. Nyamara, igisobanuro cy’ukuvugana n’umuntu si amagambo akakaye ahubwo ni uburyo wiyereka n’icyizere wifitiye. Iyo utangiye ikiganiro neza uha umukobwa impamvu yo kugumana nawe, kumva yisanzuye no […]

Chidiebere ari kwishyuza APR FC umushahara w’amezi 10

Rutahizamu w’umunya-Nigeria, Johnson Nwobodo Chidiebere arasaba ikipe ya APR FC kumwishyura umushahara w’amezi 10 angana n’umwaka w’imikino nyuma yo gusezererwa na iyi kipe. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko yasezerewe ku wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma yo kumara amezi atandatu gusa muri APR FC, mu gihe yari yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu mwaka […]

Gasabo: Umuganga n’umugore we bakurikiranyweho kwica uwahoze ari umukozi wabo wo mu rugo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umuganga n’umugore we w’umuforomokazi bakurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa wigeze kubakorera, ndetse akabyarana na shebuja, bamuhora gukeka ko ari we waba yararoze nyirabuja uburwayi yararwaye. Umugambi wo kumwica wapanzwe n’abaregwa, bashaka agatsiko k’abantu bazica uwo mukobwa. Ku itariki ya 05/08/2024 nibwo bamwishe bamuteye icyuma mu ijosi nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha […]

Lady Gaga yatangije intambara kuri Perezida Trump udashyigikiye abatinganyi

Umuhanzikazi Lady Gaga yatangaje ko atazatezuka ku rugamba rwo kurengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+) cyane cyane muri iki gihe bamwe muri bo babona ahazaza habo ari habi nyuma y’irahira rya Perezida Donald Trump. Uyu muhanzikazi uzwi ku izina rya “Mother Monster” n’abafana be, yavuze ko azakomeza kuba hafi y’iri tsinda aho agaragaza ko amatora […]

Umugabo witwa Samson yashyingiranywe n’abagore babiri icyarimwe (Amafoto)

Umugabo witwa Samson Ijebu yashyingiranywe n’abagore babiri icyarimwe mu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, mu mujyi wa Odovie, uherereye mu karere ka Ughelli, muri Leta ya Delta, mu gihugu cya Nijeriya. Aba bagore bombi basangiye izina rimwe rya mbere, Ejiro. Amakuru avuga ko uyu mugabo ari uwahoze ari umuyobozi w’umudugudu ndetse […]

Emelyne ‘Ishanga’ na bagenzi be 4 bajyanywe mu kigo ngororamuco

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu, barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’, bajyanywe kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Huye, mu gihe abandi batatu bakurikiranywe n’ubutabera bazira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Abajyanywe mu kigo ngororamuco ni Kwizera Emelyne, Gihozo Pascaline, Uwase Salha, Uwase Shakira na Uwase Belyse. Naho Uwineza Nelly Sany, Ishimwe Patrick na Babingwa Josue bo […]

U Rwanda rwakiriye abacanshuro bayamanitse i Goma

Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC wa La Corniche, hakiriwe abakozi ba Banki y’Isi n’Abacanshuro b’abazungu bagiyee gufatanya na FARDC kurwanya inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Goma kuva kuwa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025. Abarwanyi ba M23 ni bo babaherekeje babageza ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira […]

Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni avuga ko arimo gukorwaho iperereza

Ku wa Kabiri, itariki 28 Mutarama 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko abashinjacyaha i Roma bafunguye iperereza kuri minisitiri w’intebe na ba minisitiri ba guverinoma babiri bazira gusubiza iwabo umuyobozi w’ingabo wo muri Libya ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye. Yahishuye iby’iperereza ku bivugwa ko yaba yarafashije Ossama Anjiem, uzwi kandi […]

Amerika yasabye Abanyamerika bakiri muri RDC kwigengesera no kuhava

Amerika yahamagariye, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 28 Mutarama 2025, abenegihugu bayo kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha make ambasade yabo hamwe n’izindi zitandukanye i Kinshasa harimo n’iy’u Rwanda zibasiwe n’abigaragambyaga. Ambasade ya Amerika yagize iti: “Kubera ubwiyongere bw’urugomo mu Mujyi wa Kinshasa, Ambasade ya Amerika irasaba ko Abanyamerika bajya mu […]

Tshisekedi yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Mutarama 2025, Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho Umujenerali Majoro nka Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru asimbuye kuri uyu mwanya General Major Peter Cirimwami wiciwe mu mirwano yo muri Sake mbere y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, ubu uyobowe na AFC / M23. Binyuze mu iteka rya perezida ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki […]

Nyarugenge: Umusore w’imyaka 20 arashinjwa gusambanya mushiki we akamutera inda

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umusore w’ imyaka 20 wasambanyije mushiki we w’ imyaka 16 akamutera inda umwana akaba yaravutse afite amezi abiri(2). Uyu mwana wahohotewe kandi ashinja nyina ubabyara ko ubwo musaza we yamusambanyaga yihutiye kubimubwira ntiyagira icyo abikoraho ahubwo abonye atwite atangira kumukubita no kumwirukana mu rugo ajya kuba ku muhanda […]

Kagame na Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika baganiriye ku ntambara yo muri RDC

Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,  Marco Rubio. Rubio ni we wasimbuye Antony Blinken wari ufite ziriya nshingano mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden. Perezida Kagame yemeje ko bagiranye ibiganiro, mu […]

N’ubwo Gén. Cirimwami yanyakiriye mu cyubahiro, sinshobora kumwunamira: Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje ko adashobora kunamira na rimwe Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nduhungirehe yasubizaga mugenzi we, Thérèse Wagner Kayikwamba wa RDC wamushinje kuba ubwo kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga inama y’akanama gashinzwe […]