Cyril-Ramaphosa

Ramaphosa yikomye u Rwanda na M23, aca amarenga y’uko SANDF igomba gukomeza intambara

Sangiza iyi nkuru

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yookeje u Rwanda igitutu nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma.

Izo nyeshyamba ziragenzura Goma kuva mu masaha abarirwa muri 72 ashize.

Ni nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo n’ingabo za Afurika y’Epfo, mu mirwano yasize iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika gipfushije abasirikare 13.

Perezida Cyril Ramaphosa Ramaphosa agaruka ku rupfu rw’aba basirikare, yavuze ko igihugu cye cyapfushije “abasirikare 13 b’abanyamwete bari bariyeguriye ubutumwa bwabo ndetse baniyemeza amahoro.”

Ramaphosa yakomeje yikoma u Rwanda na M23, avuga ko imirwano bariya basirikare baguyemo ari “umusaruro w’umwuka mubi wa M23 n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) barwana n’ingabo za RDC (FARDC) ndetse bakanagaba ibitero ku ngabo za SADC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (SAMIDRC).”

Ramaphosa waciye amarenga y’uko ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC zigomba gukomeza imirwano, yavuze ko “Minisitiri w’Ingabo n’abazihozemo, Angie Motshekga, Umugaba Mukuru wa SANDF (Ingabo za Afurika y’Epfo), Gen Rudzani Maphwanya n’Umuyobozi w’Ingabo ziri muri SAMIDRC, Maj Gen Monwabisi Dyakopu; bari gukora ibishoboka byose ngo Ingabo za SAMIDRC zigumye guhabwa ibikoresho kandi zishyigikirwe bihagije muri ubu butumwa bukomeye.”

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko kuba Afurika y’Epfo ifite Ingabo muri RDC bidasobanuye “gutangaza intambara ku gihugu cyangwa Leta iyo ari yo yose”, ko ahubwo biri mu rwego rwo gufasha ibihumbi by’abanye-Congo kubona amahoro ndetse no gufasha iki gihugu kugera ku mahoro arambye.

Yunzemo ati: “Twishimiye umwanzuro uheruka gufatwa n’akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, wasabye ko imirwano ihita ihagarara, M23 igahagarika gukomeza kwigarurira uduce, ingabo z’ibihugu by’amahanga zigasohoka muri RDC ndetse hagasubukurwa ibiganiro by’amahoro biciye muri gahunda ya Nairobi.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. ubu uyu nawe arashaka ko arasa ntibasubize??? nakomeze yohereze tu ikibazo nuko boshya abana babandi ababo bari kwibyinira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *