Nyamasheke: Umugore akurikiranweho gutaka igitsina cy’umugabo we

Umugore witwa Ayingeneye Clémentine wo mu murenge wa Kagano w’akarere ka Nyamasheke, afunzwe akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe kikenda kuvaho. Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano, mu gihe umugabo we w’imyaka 30 bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora. Sinumvayabo Simeon ukuriye umudugudu wa […]

Gatsata: Inkongi y’umuriro yangije igaraje

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, inkongi y’umuriro yafashe igaraje riherereye ahazwi nko mu Cyerekezo, mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo. Iyi nkongi yatwitse zimwe mu modoka zari muri iri garaje, aho zimwe zakongotse burundu, ndetse na resitora yari iri hafi yaho nayo yangiritse bikomeye, ku buryo […]

Rayon Sports yambuwe ikibuga cy’imyitozo

Ikigo gikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL cyamaze kwandikira Rayon Sports kiyimenyesha ko cyafunze ikibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove. Ibi byatewe n’ibyo SKOL itumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho iyi kipe ishinjwa kwica amasezerano bari bafitanye. Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru ari umufatanyabikorwa mushya mu mikino y’amahirwe, umaze iminsi akorana na Rayon Sports mu buryo butanyuze […]

Dutemberane Bukavu yabaye nyabagendwa nyuma yo kwigarurirwa na M23 itabereyemo imirwano (AMAFOTO)

Bidasubirwaho umujyi wa Bukavu ukaba ari nawo munini muri Kivu y’amajyepfo, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, uragenzurwa n’umutwe wa m23 ndetse urujya n’uruza rukaba rwarongeye kugaruka nyuma y’uko bamwe mu bari barawuhunze batangiye gutahuka. Uyu mujyi wagarutsemo amahoro nyuma yo kwigarurirwa n’umutwe AFC/M23 utabereyemo imirwano kuko ingabo za leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije urugamba […]

Tshisekedi yongeye gusaba Maréchal Déby ubufasha bwa gisirikare

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereje muri Tchad intumwa yo kumusabira ubufasha bwa gisirikare. Ku wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare ni bwo Didier Mazenga usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi yageze i Ndjamena muri Tchad. Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko iyi ntumwa yari ishyiriye Perezida wa kiriya gihugu, […]

Bujumbura: Inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya Gatoki yangije byinshi

Inkongi y’umuriro yibasiye, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Gashyantare, igice cy’Isoko rya Gatoki, riherereye hafi y’ahahoze Isoko Rikuru rya Bujumbura, muri Komini ya Mukaza. Iyi mpanuka yateje igihombo kinini, cy’ibicuruzwa bibarirwa agaciro k’amamiliyoni menshi y’Amafaranga y’u Burundi nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu-Burundi ivuga. Nk’uko byatangajwe […]

Sibomana Patrick “Papy” yasinye mu Barabu

Nyuma yo gutandukana na Al-Ittihad Misurata SC yo muri Libya, rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick uzwi nka Papy, yamaze gusinya muri Al-Wahda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Al-Wahda FC binyuze ku mbuga nkoranyambaga za […]

Umukino w’Amavubi y’abagore wagizwe ubuntu

Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Amavubi iracakirana na Misiri ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika aho kwinjira kuri sitade azaba ari ubuntu ku bafana bifuza kuwukurikira imbonankubone. Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda aho […]

Umuyobozi w’idini ya Islam w’umutinganyi yishwe arashwe

Muhsin Hendricks umuyobozi w’idini ya Islam wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera kwiyemerera ko ari umutinganyi, yishwe arashwe muri Afurika y’Epfo. Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yarasiwe mu modoka ye hafi y’umujyi wa Gqeberha n’abantu bitwaje intwaro. Hendricks yari ayoboye umusigiti wa Masjidul Ghurbaah mu mujyi wa Cape Town, aho yakiraga Abayisilamu bose, cyane cyane abahuye […]

Huye: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 3

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye y’umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 y’amavuko. Icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 08/02/2024 mu gihe cya sa yine z’amanywa mu mudugudu wa Rusuma, akagari ka Kabusanza,umurenge wa Simbi, mu karere ka Huye. Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko yabonye […]

Umugabo wa Rihanna yagizwe umwere

Umuraperi A$AP Rocky, umugabo w’umuhanzikazi Rihanna, yagizwe umwere n’urukiko rwa Los Angeles kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, nyuma y’igihe aburana ku byaha yashinjwaga byo kurasa mugenzi we A$AP Relli. A$AP Rocky, amazina ye nyakuri akaba Rakim Mayers yari amaze ibyumweru bitatu imbere y’urukiko aho yireguraga ku cyaha cyo kurasa Terell Ephron, uzwi nka A$AP […]

U Burundi bwigaramye kuvana ingabo zabwo muri RDC

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye amakuru yavugaga ko cyatangiye gucyura abasirikare bacyo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagiye gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza ku wa Kabiri byari byatangaje ko u Burundi bwatangiye gucyura ingabo, nyuma yo guhamirizwa ayo makuru n’abarimo Ofisiye wo mu […]

Arsenal yahanwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryaciye Arsenal amande angana na £65,000 kubera kudashobora kugenzura imyitwarire y’abakinnyi bayo, nyuma y’ikarita itukura yahawe Myles Lewis-Skelly mu mukino wa Premier League wabahuje na Wolverhampton Wanderers ku wa 25 Mutarama 2025. Lewis-Skelly yahawe ikarita itukura nyuma yo gukora ikosa kuri Matt Doherty mbere y’uko igice cya mbere kirangira, […]

U Bwongereza bwahamagaje Amb. Johnston Busingye

Leta y’u Bwongereza yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Johnston Busingye, ku mpamvu Londres ivuga ko zishingiye ku kuba Ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje kwigarurira uduce two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Bwongereza bwemeje ko bwahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yabwo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, […]

Commonwealth irasaba Leta ya Uganda gufungura umunyapolitiki Kizza Besigye

Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, wahamagariye Uganda, kimwe mu bihugu 56 bigize uyu muryango, kurekura umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Kizza Besigye, uvuga ko ifungwa rye ryabangamiye demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yavuze ko ifungwa rya Besigye, umwunganizi we n’uwo bafatanyije muri politiki, byatesheje agaciro “amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu […]

Huye: Urukiko rwagumijeho igifungo cya burundu cyahawe Jean Mitzig kubera jenoside

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Munyaneza Jean de Dieu alias Jean Mitzig w’imyaka 54 mu rwego rw’ubujurire, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 29/12/2022 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyoko-muntu. Ibyaha Munyaneza Jean de Dieu alias Jean Mitzig akurikiranyweho yabikoze hagati […]

Igisubizo cy’u Bubiligi ku bihano bwafatiwe n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Prevot Maxim, yagize icyo atangaza ku cyemezo cy’ u Rwanda cyo guharika gahunda y’ubutwererane rwari rufitanye n’u Bubiligi, mu kwikura mu isoni avuga ko nabo bari barimo kubisuzuma. Abinyujije kuri X, Prevot Maxim yavuze ko bamenye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika gahunda y’ubufatanye hagati yarwo n’u Bubiligi. Akomeza agira ati: […]