Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, inkongi y’umuriro yafashe igaraje riherereye ahazwi nko mu Cyerekezo, mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo.
Iyi nkongi yatwitse zimwe mu modoka zari muri iri garaje, aho zimwe zakongotse burundu, ndetse na resitora yari iri hafi yaho nayo yangiritse bikomeye, ku buryo nta gikoresho na kimwe cyarokotse.
Abatangabuhamya bavuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’abakozi barimo bakora amashanyarazi y’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4. Gusa, ubuyobozi bw’inzego z’umutekano buracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye neza.
Kugeza ubu, ntawatangajwe ko yahakomerekeye, ariko abacuruzi n’abatunzi b’imodoka zangiritse baravuga ko bahombye bikomeye.
Inzego zishinzwe umutekano n’ubutabazi zahageze mu gihe gito, zitangira guhosha inkongi, mu rwego rwo kwirinda ko umuriro wakwira ahandi. Inzego zibishinzwe zirimo gukorana n’abafite ibyangiritse kugira ngo hakorwe isuzuma ry’ibyangijwe, ndetse hanashakwe icyateye iyi mpanuka.


AMAFOTO: @TV1


