Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Munyaneza Jean de Dieu alias Jean Mitzig w’imyaka 54 mu rwego rw’ubujurire, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 29/12/2022 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyoko-muntu.
Ibyaha Munyaneza Jean de Dieu alias Jean Mitzig akurikiranyweho yabikoze hagati y’ukwezi kwa 4 n’ukwezi kwa 7/1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo gukorwa, mu cyahoze ari Komini Nyabisindu na Ntyazo (ubu ni akarere ka Nyanza).
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko Munyaneza yagiye agaragara mu bitero bitandukanye byicaga Abatutsi, gushinga no kujya kuri za bariyeri zicirwagaho Abatutsi, by’umwihariko akaba yaragiye no mu bitero byiciwemo Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyanza no mu kigo cyarererwagamo abana b’imfubyi mu cyahoze ari Komini Ntyazo, arangije ahungira mu gihugu cy’Ubuholandi aho yazanwe aturutse.
Mu mwanzuro, Urukiko Rwisumbuye rukaba narwo rwemeje ko icyaha cya jenoside n’icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko-muntu bimuhama, maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu.
Urwo rubanza rukaba rwari rumaze imyaka ibiri n’igice ruburanishwa.


