Ikinyabiziga gifite Pulake yihariye kigiye kujya cyishyura Miliyoni 5 zo kucyandika

U Rwanda rwashyizeho ibipimo bishya by’amafaranga yo kwandikisha ibinyabiziga byinjira n’ibisanzwe mu Rwanda, ruzamura ibiciro hafi mu byiciro byose hashingiwe ku bunini bwa moteri (engine size), hiyongeraho izamuka ry’amafaranga ya pulake ihariye ndetse hanatangazwa amafaranga ku modoka zikoresha amashanyarazi zitari zisanzwe zishyurirwa amafaranga yo kwandikishwa. Ibi bipimo bishya by’amafaranga byashyizweho binyuze mu iteka rya minisitiri […]

Migi yahagaritswe umwaka muri ruhago

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, wahoze ari umukinnyi ukomeye w’Amavubi na APR FC, yahagaritswe umwaka wose n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), azira amajwi yasakaye yumvikana asaba Shafiq Bakaki wa Musanze FC kwitsindisha kugira ngo Kiyovu Sports itsinde. Mu majwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Migi yumvikanye asaba uyu mukinnyi kuzamufasha Kiyovu Sports igatsinda […]

Turahirwa Moses arafunzwe

Tariki ya 22 Mata 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses, Umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabwiye IGIHE ko ibisubizo by’ibipimo byafashwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gupima ibimenyetso by’ibyaha (Rwanda Forensic Institute) byagaragaje ko mu mubiri wa Turahirwa harimo ibiyobyabwenge ku […]

Trump n’umugore we mu bazitabira ishyingurwa rya Papa Fransisiko kuwa Gatandatu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’umugore we, Melania, barateganya kwerekeza i Roma kwitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko, mu ruzaba ari urugendo rwe rwa mbere mu mahanga kuva yatangira imirimo muri Mutarama. Kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Mata, Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social ati: “Twiteguye kuzaba duhari.” […]

Aliah Cool yahuye na musaza we wo muri M23 nyuma y’imyaka 18 batabonana

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Aliah Cool ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kongera guhura n’umuvandimwe we bari bamaze imyaka 18 batabonana. Uyu muvandimwe we yitwa Colonel Kabaka, ariko azwi mu muryango wabo nka Kagiraneza, ni umwe mu ngabo z’umutwe wa M23. Aliah Cool yavuze ko bahuriye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho […]

Ni inde uzasimbura Papa Fransisiko muri aba ba karidinali?

Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo n’ishyingurwa rya Papa Fransisiko bizwi ku izina rya Novendia, Kiliziya Gatolika izategura inama ibera mu muhezo (conclave) igamije gutora Papa utaha. Iyi nzira y’amayobera, idafunguriwe rubanda, izabera muri Chapel ya Sistine mu Mujyi wa Vatican. Muri iyi conclave, Abakaridinari bateranira gutora umuyobozi wa kiliziya. Amategeko, guhera ku itariki ya 22 Mutarama 2025, […]

Ingabo za Sudani y’Epfo zisubije Umujyi wa Nasir wari wafashwe na White Army

Ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo (SSPDF) zongeye kwigarurira umujyi wa Nasir muri Leta ya Upper Nile, zari zaratakaje, nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo z’umutwe wiyise White Army, kuva muri Werurwe. Umuvugizi wa SSPDF, Lul Ruai Koang, yemeje ku Cyumweru mu magambo ye ko kwigarurira umujyi ukomeye wa Nasir ari impano ikomeye ku basirikare bishyuye ikiguzi kinini […]

Tariki 22 Mata 1994: Umunsi hicwa Abatutsi 35,000 ahahoze ibiro bya Komini Huye

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki ya 22 Mata 1994. 1.      ABATUTSI BICIWE MURI « CELA » I KIGALI Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi b’abagabo mu mpunzi […]

Abasirikare b’u Burundi barimo Abakomando bishwe na Twirwaneho

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu cyumweru gishize hari abasirikare benshi bo mu ngabo z’iki gihugu bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho. Amakuru avuga ko aba basirikare biciwe mu mirwano yabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025. Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. U […]

Yatoraguye arenga miliyoni 100 Frw mu kimoteri arayasubiza, bamuhemba urusenda

Mu mujyi wa Bela Bela, mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa umugabo wagaragaje ubunyangamugayo budasanzwe nyuma yo gusubiza amafaranga menshi cyane yari yatoraguye mu kimoteri aho ayo mafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amarandi y’Afurika y’Epfo (ZAR), abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100 (Frw). Uyu mugabo, utatangajwe amazina usanzwe akora akazi ko […]

U Rwanda na Algeria bigiye kwesurana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakina umukino wa gicuti na Algeria tariki ya 5 Kamena 2025. Uyu mukino uteganyijwe kubera mu mujyi wa Constantine, kuri Stade Chahid Mohamed Hamalaoui. Itangazo ryatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ryemeje iyi nkuru nubwo ku ruhande rwa FERWAFA nta kintu irabitangazaho. Biravugwa ko umutoza w’Amavubi, […]

Perezida Kagame yashenguwe n’urupfu rwa Papa Francis

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 21 Mata yunamiye Papa Francis wapfuye, yihanganisha abakristu ba Kiliziya Gatolika bari mu gahinda kubera urupfu rwe. Mu gitondo cyo ku wa Mbere ni bwo Vatican yemeje ko Papa Francis wari ufite imyaka 88 yapfuye. Vatican yemeje ko uyu wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya […]