Amavubi

U Rwanda na Algeria bigiye kwesurana

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakina umukino wa gicuti na Algeria tariki ya 5 Kamena 2025.

Uyu mukino uteganyijwe kubera mu mujyi wa Constantine, kuri Stade Chahid Mohamed Hamalaoui.

Itangazo ryatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ryemeje iyi nkuru nubwo ku ruhande rwa FERWAFA nta kintu irabitangazaho.

Biravugwa ko umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche ukomoka muri Algeria, yagize uruhare rukomeye mu gutegura uyu mukino.

Ni amahirwe ku ikipe y’u Rwanda yo kwitegura neza imikino iri imbere, no kubona ubunararibonye bwo guhangana n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.20250422 021729 Amavubi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *