Tariki ya 22 Mata 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses, Umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabwiye IGIHE ko ibisubizo by’ibipimo byafashwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gupima ibimenyetso by’ibyaha (Rwanda Forensic Institute) byagaragaje ko mu mubiri wa Turahirwa harimo ibiyobyabwenge ku rugero ruri hejuru.
Yagize ati: “Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane.”
Uyu Turahirwa Moses si ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha nk’ibi, kuko no muri Mata 2023 yari yaburanye ku byaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko akaza kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.


