Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umujura

Umusore w’imyaka 20, Pascal Ndayisenga yarashwe ahita apfa nyuma yo kugerageza gucika inzego z’umutekano zari zamufashe, kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa munani z’amanywa. Ibyo byabereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Fugi, Umudugudu wa Gasha. Amakuru atangazwa na Polisi avuga ko Ndayisenga yari yafashwe ku wa Gatanu hamwe na […]
Muzahagararira igihugu muri CAF mukomeje kwiba gutya? Ayabonga wa Rayon Sports

Ikipe ya APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 52. Rutsiro FC, yari yakiriye uyu mukino, yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 37. Rayon Sports, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 50, izakina ku Cyumweru na […]
RIB yafunze abayobozi 3 bo muri RMB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abayobozi batatu bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) rubakurikiranyeho ibyaha bya ruswa. Abo uru rwego rufunze barimo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard. Bafunganywe kandi na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje […]
Dimitri Payet wanyweshaga umugore we inkari ze mu gihe cyo gutera akabariro

Uwahoze akinira ikipe ya West Ham, Dimitri Payet yahakanye ibyo ashinjwa by’ihohotera yakoreye uwahoze ari umukunzi we, Larissa Natalya Ferrari, avuga ko umubano wabo wari ushingiye ku bwumvikane. Ferrari w’imyaka 28 arega Payet ko yamuhatirije gukora ibikorwa biteye isoni birimo kunywa inkari ze, kurigata hasi, no gukubitwa. Ferrari avuga ko Payet yakoresheje ibibazo bye byo […]
Qatar yishimiye amasezerano u Rwanda na RDC byasinyanye

Ubwami bwa Qatar bwatangaje ko bwishimiye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti urambye amakimirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guverinoma y’iki gihugu yasinyanye n’iy’u Rwanda. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa […]
Gen Muhoozi yafashe uruhande hagati ya Kabila na Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazemera ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakongera kuyobora iki gihugu. Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Sinzemerera Joseph Kabila kongera kuba Perezida wa […]
Kagame yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,500

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,500 bo muri Polisi y’u Rwanda barimo n’abo ku rwego rwa ba Ofisiye. Abazamuwe mu ntera n’Umukuru w’Igihugu barimo 12 bari bafite Ipeti rya Chief Superintendent of Police bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police. Mu bahawe iryo peti rya […]
Ibyo u Rwanda na RDC byemeranyirije muri Amerika

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira ubuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Therese Kayikwamba Wagner bakuriye Ububanyi n’Amahanga mu bihugu byombi, bakaba bari bahagarikiwe na mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za […]
RDC: AS Vita Club ishobora kwikura muri shampiyona

Nyuma y’uko ishyirahamwe rishinzwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (LINAFOOT) rifatiye ibihano bikomeye ikipe ya AS Vita Club nyuma y’imvururu zavutse mu mukino wayihuje na Aigles du Congo ku wa 23 Mata, iyi kipe ishobora kwikura muri shampiyona. Uyu mukino wari ukomeye mu itsinda rihatanira igikombe, wahagaze ku munota wa […]
Shakib agenda km 3,000 buri cyumweru agiye kureba Zari

Nubwo Shakib Cham akorera i Kampala naho Zari Hassan abarizwa muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’abana be batanu, urukundo rwabo ntirwadindiye kubera intera ibatandukanya. Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Shakib yavuze ko akomeje kugaragaza urukundo n’umuhate mu kubungabunga umubano wabo, ndetse agasanga adashobora kumara icyumweru atabonanye na Zari. Yagize ati: “Igihe cyose numva mukumbuye, […]