RIB1

RIB yafunze abayobozi 3 bo muri RMB

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abayobozi batatu bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) rubakurikiranyeho ibyaha bya ruswa.

Abo uru rwego rufunze barimo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard. Bafunganywe kandi na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho.

RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko abafunzwe bose uko ari barindwi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Rwezamenyo na Nyarugenge.

Yavuze ko “bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.”

Muri ba rwiyemezamirimo amakuru avuga ko bafunzwe harimo Umunyemali Philippe NDAGIJIMANA usanzwe ari sosiyete GAMICO ifite ikirombe cya Bashama gicukurwamo Gasegereti mu murenge wa Kigali, Jonas HABINSHUTI bivugwa ko afite impushya nyinshi zo gucukura mu mazina ya sosiyete zinyuranye, ndetse ngo akaba hari izo ajya agurisha cyangwa akagurisha imigabane kandi itegeko ritabyemera n’undi witwa Callixte KWIZERA.

Bivugwa ko bariya ba rwiyemezamirimo bafatanyaga n’abayobozi ba RMB bafunzwe gukora ibyaha birimo magendu y’amabuye y’agaciro.

RIB nyuma yo kubata muri yombi yaburiye abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, ko bakwiye kwirinda ibyo bikorwa kuko bihanwa n’amategeko.

RIB kandi yibukije abaturarwanda ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera nta cyabuza ko batanga ayo makuru kugirango ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ahubwo batinze gutabwa muri yombi .
    RIB irebe no ku manyanga n’ikimenyane biri mu mpushya za Cariyeri .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *