Urubyiruko rwo mu Biyaga Bigari: Urukuta rwa nyuma rwo gukumira Jenoside

Mu karere kagifite ibikomere by’amateka y’ubwicanyi, urubyiruko ni rwo rushobora kuba ingabo y’amahoro cyangwa intwaro y’isenyuka. Niba rutabaye maso, Jenoside itaha ishobora kuzatangirira mu magambo, ku mbuga nkoranyambaga, no mu mutwe mbere y’uko igera ku mihanda. Mu Biyaga Bigari, Jenoside ntitangira ku munsi w’ubwicanyi, w’amasasu n’intwaro gakondo; ahubwo itangira mbere cyane: Mu magambo, mu gucamo […]

Elon Musk yashinje Afurika y’Epfo kumubuza gukora kubera uruhu rwe

Umuherwe wa mbere ku Isi kugeza ubu, Elon Musk, ufite ibigo bitandukanye birimo Tesla, Starlink ndetse na X, yashinje Leta ya Afurika y’Epfo kumubuza gukorera mu gihugu yavukiyemo kubera ko atari umwirabura. Ibi Elon Musk yabitangaje kuri iki Cyumweru, itariki 12 Mata 2026 mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X. Yagize ati: “Afurika […]

Gasabo: Rurangwa wari wasubirishijemo urubanza yongeye guhamwa n’icyaha cya jenoside

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo Rurangwa Oswald, wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside ndetse n’icyo gutegura Jenoside, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.  Rurangwa yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gisozi igifungo cy’imyaka 30 […]

Nduhungirehe yanenze imyitwarire ya Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje akamaro ko kwibuka, agaruka ku kunanirwa k’Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gutabara Abatutsi, ndetse aboneraho gushimira ibihugu byaburanishije cyangwa bikohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri jenoside. Ni kuri uyu wa Gatandatu ushize ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, aho Minisitiri Nduhungirehe yari yifatanije n’abacitse ku icumu, mu Karere ka […]

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi Abatutsi basaga 35,000 bicirwa muri Kiliziya ya Nyarubuye

Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa . Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki […]

Ibikubiye mu masezerano y’ibanga Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumwibira ubutegetsi 

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akunze kumvikana ashinja Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi kwica amasezerano bagiranye, ubwo yamushyikirizaga ubutegetsi. Muri 2019 ni bwo Tshisekedi yashyikirijwe ubutegetsi, nyuma yo kwibirwa amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu byaje kumenyekana ko yari yatsinzwe n’umunyapolitiki Martin Fayulu. Iby’uko Tshisekedi yibiwe amajwi byanakunze […]

Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gusuka ibisasu mu bice bituwe cyane i Minembwe

Mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bitegura ibiganiro bishya bigomba guhera mu busuwisi guhera kuri uyu wa Mbere, iitariki 13 Mata, impande zombi zikomeje gushinjanya kugabanaho ibitero no kurenga ku gahange. Iri huriro rirwanya ubutegetsi kuva mu mpera za 2021 rirashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kwirengagiza ibyo biganiro no kugaba ibitero […]

Pakistan: Ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byakubise igihwereye

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, avuga ko igihugu cye na Iran byananiwe kugera ku masezerano nyuma y’ibiganiro by’amahoro byari byitezweho byinshi byabereye i Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan. Mbere yo kurira indege ya Air Force 2 ngo asubire muri Amerika, Vance yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko Irani yahisemo “kutemera […]

Türkiye yise Netanyahu ‘Hitler w’ubu’

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na Türkiye, nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu byombi bashinjanye ibirego biremereye. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga rwe rwa X yashinje Perezida Reçep Tayyip Erdogan wa Türkiye “kwica abaturage be bo mu bwoko bw’Aba-Kurde” ndetse no “gucumbikira ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran n’imitwe bushyigikiye.” […]