HFpcEBuWYAALOrA

Nduhungirehe yanenze imyitwarire ya Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje akamaro ko kwibuka, agaruka ku kunanirwa k’Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gutabara Abatutsi, ndetse aboneraho gushimira ibihugu byaburanishije cyangwa bikohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri jenoside.

Ni kuri uyu wa Gatandatu ushize ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, aho Minisitiri Nduhungirehe yari
yifatanije n’abacitse ku icumu, mu Karere ka Kicukiro, abagize guverinoma, hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 32, abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyanza ya Kicukiro.

Mu ijambo rye, yagarutse ku mateka mabi ya Kicukiro, aho benshi bahungiye bafite icyizere cyo gukingirwa ariko amaherezo bakaba baratereranwe, ibyibutsa byimazeyo ingaruka zo kunanirwa k’Umuryango Mpuzamahanga. Yavuze ko abahungiye muri ETO bahahungiye kubera ko hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane Abibiligi. Ariko abo Babiligi bari bayobowe na Col. Luc Marechall batereranye Abatutsi baragenda.

HFpa445akAAHKCL

Ati: “Igihe izo ngabo zahawe amabwiriza yo kuva muri ETO zikazinga imizigo zigatwara n’imbwa zabo icyo gihe Interahamwe n’abandi bicanyi bari ku marembo ya ETO bazunguza imihoro. Umusirikare wose w’umwuga ubona iyo situation yarangiza akagenda asigiye abo basivile abicanyi bafite imihoro n’izindi ntwaro ntabwo ari uugutererana abasivili cyangwa gutererana Abatutsi gusa, ahubwo ni ukubashyikiriza abicanyi. Ibyo niko byagenze tugomba kubivuga uko biri kuko nta gushidikanya kwari guhari mu mutwe wabo kw’icyarigukurikira kandi nicyo cyakurikiye.”

Yashimangiye akamaro ko kubungabunga inzibutso, kwibuka, kubaha abarokotse, anashimangira inshingano rusange yo kurwanya byimazeyo ingengabitekerezo ya jenoside, kuyihakana, ndetse n’amacakubiri yose.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimiye abanyamahanga babaye intwari bagaragariza Umuryango w’Abibumbye ko mu Rwanda hari harimo gukorwa jenoside nubwo ayo makuru nta gaciro yahawe bikarangira ahubwo uyu muryango ukuye ingabo zawo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Ariko hari n’ababaye intwari cyane cyane mu kanama k’umutekano, nibura hari ibihugu bitatu na ba ambasaderi batatu babaye intwari. Ambasaderi w’igihugu cya New Zealand, Colin Keating, Ambasaderi Ibrahim Gambari wa Nigeria ndetse na Ambasaderi Karel Kovanda wa Repubulika ya Tcheque. Abo batatu ni bo mu kanama k’Umutekano batumvaga ibintu ibyo bihugu by’ibihangange birimo bikora. Gutererana Abatutsi no kwanga gukoresha ijambo Jenoside kuko hari igihugu kimwe cyari cyanze no gukoresha ijambo jenoside (Amerika) kugirango kidasabwa kugira icyo gikora mu gihugu…”

Yashimye kandi abandi babaye intwari bo muri MINUAR barimo ingabo za Ghana zatabaye abantu, ndetse na Capt. Mbaye wo muri Senegal wabashije gukiza abantu bagera ku 1000 ku giti cye. Ni mu gihe Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibindi bihugu bifite ububasha byanze gutabara.

HFpb4iTXgAAsDh

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kandi yakomeje ashimira ibihugu byafashe bikaburanisha cyangwa bikohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ananenga ibihugu bitabikoze n’igihugu gikomeje gushyigikira abasize bakoze jenoside.

Yagize ati: “Turashimira ibihugu byaburanishije abakekwaho uruhare muri jenoside bahungiyeyo. Bamwe barababuranishije, abandi babohereza mu Rwanda. Ariko, nubwo dukunda kuvuga ku bihugu by’u Burayi, reka tubanze turebe hano muri Afurika; kubera “impapuro zo guta muri yombi” 1100 twohereje mu mahanga, nyinshi ziri muri Afurika. Icyakora, ibihugu byatanze ubutabera, byaburanishije cyangwa byohereje abakekwaho icyaha mu Rwanda ni bike.”

“Guverinoma ya Congo (DRC), aho kurandura burundu FDLR, mu by’ukuri irimo kuyiha ingufu. […]. Gahunda ni iyo kugarura jenoside mu Rwanda.”

HFpcFbyWcAEcJuo

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, rushyinguwemo abantu barenga 100.000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru rwibutso rufitanye isano rya bugufi n’ukuntu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zavuye muri ETO ya Kicukiro, ahari hahungiye Abatutsi benshi, ku itariki ya 11 Mata 1994, n’ubwicanyi bwakurikiyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *