images (10)

Türkiye yise Netanyahu ‘Hitler w’ubu’

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na Türkiye, nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu byombi bashinjanye ibirego biremereye.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga rwe rwa X yashinje Perezida Reçep Tayyip Erdogan wa Türkiye “kwica abaturage be bo mu bwoko bw’Aba-Kurde” ndetse no “gucumbikira ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran n’imitwe bushyigikiye.”

Netanyahu yashinje Perezida wa Türkiye biriya birego, mu gihe amakuru avuga ko Ankara yifuza ko yafungirwa muri gereza imyaka hafi 5,000 kubera ubwicanyi leta ya Israel ishinjwa gukorera muri Gaza.

Si Netanyahu wenyine usabirwa icyo gifungo, kuko mu bo umushinjacyaha mukuru wa Türkiye yifuza ko baryozwa ubwicanyi hanarimo Minisitiri w’Umutekano muri Israel, Ben-Gvir, Israel Katz w’Ingabo n’abandi bantu barenga 30.

Türkiye irifuza ko uwahabwa igifungo gito muri bo yafungwa imyaka 1,102.

Hagati aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Türkiye ubwo yasubizaga ku butumwa bwa Netanyahu, yamwise “Adolphe Hitler wo muri iki gihe”, igereranya ibikorwa bye n’iby’uriya munyagitugu wategetse u Budage ndetse akaba azwiho kuba yarateguye akanayobora Jenoside yakorewe Abayahudi barenga miliyoni esheshatu.

Türkiye yavuze ko ibyaha bya Netanyahu bishimangirwa no kuba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi rumushinja ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu; ikindi ubutegetsi bwe bukaba bukurikiranweho ibyaha bya Jenoside mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera.

Yunzemo ko kuba Perezida Erdogan yibasiwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel “nta shingiro bifite, biteye isoni kandi ibyo birego by’ibinyoma biterwa no kubura amahwemo kwaturutse ku kuri duhora tuvugira kuri buri rubuga rwose.”

Türkiye yashimangiye ko izakomeza kwifatanya n’abasivile b’inzirakarengane, inarahirira ko izakora ibishoboka byose kugira ngo Netanyahu aryozwe ibyaha yakoze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *