Yasimbutse White House ashaka gufata Trump

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, inzego z’umutekano zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatabaye byihuse nyuma y’uko umugabo agerageje kwinjira mu gace gakomeye ka White House, aho Perezida Donald Trump yari ari icyo gihe. Amakuru yatangajwe n’Urwego rushinzwe kurinda Perezida agaragaza ko uyu mugabo yagerageje gusimbuka inzitiro ziri […]
Abatwara abagenzi bagera ku 100 bamaze guhanwa bazira kubahenda

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje rwagannye abatwara abagenzi babarirwa mu 100 bazira kubahenda. RURA ibinyujije ku rubuga rwa X, yagize iti: “Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, RURA iri gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu gihugu hose. Abatwara abagenzi bagaragaweho guhenda abagenzi barahanwa (abagera hafi 100 bamaze guhanwa).” RURA yaboneyeho gusaba abatwara abagenzi “kubahiriza no […]
Iran yafunguye Umuhora wa Hormuz

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yatangaje ko Umuhora wa Hormuz “ufunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge”. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Minisitiri Abbas Araghchi yagize ati: “Bigendanye n’agahenge muri Liban, inzira ku mato yose y’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz dutangaje ko ifunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge…” Nyuma y’ubwo butumwa Perezida Donald Trump yahise […]
FDNB yarashe mu cyico abarobyi b’Abanyarwanda

Ingabo z’u Burundi zarasiye abarobyi babiri b’Abanyarwanda mu kiyaga cya Cyohoha, mu Karere ka Bugesera, barapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge w’akarere ka Bugesera, ku wa 15 Mata 2026. Amakuru avuga ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu ari bwo bariya barobyi barashwe. Abarashwe nk’uko Umuseke wabyanditse […]
Akarere k’Ibiyaga Bigari hagati ya Iran na Amerika: Kudafata uruhande cyangwa kurengera inyungu?

Mu gihe ubushyamirane hagati ya Iran na Amerika bukomeje gufata indi ntera, isi iri kwisanga mu bihe by’ihangana rikomeye rishobora kugira ingaruka ku bice byinshi byayo, harimo n’Afurika. Muri urwo rwego, akarere k’Ibiyaga Bigari nako kari mu mwanya usaba gufata ibyemezo byitondewe: Ese gafata uruhande rumwe cyangwa gakomeza politiki yo kudafata uruhande hagamijwe kurengera inyungu […]
U Bufaransa: Ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangijweÂ

Leta y’u Bufaransa biciye muri Ambasade yabwo mu Rwanda, yamaganye abangije ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu mujyi wa Rouen mu ntara ya Normandie. Iki kimenyetso cyashyizwe mu mujyi wa Rouen muri Mata 2024, ubwo Umuryango Mpuzamahanga wifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Cyari cyanditseho […]
DJ Ira yahaye gasopo Abarundi bamwibasiye kubera ubwenegihugu bw’u Rwanda

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira yavuze ku banenga icyemezo yafashe cyo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagaragaje ko atumva impamvu hari abakimwibasira, kandi amaze umwaka abisabye. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atabitewe n’isoni cyangwa igitutu, ahubwo ko yabikoze ku bushake bwe kandi abyishimiye. DJ Ira yasobanuye ko amategeko y’u Burundi yemera […]
Karongi: Hafashwe umugore wari umaze imyaka hafi 20 yihisha ubutabera kubera jenoside

Umugore w’imyaka 52 yatawe muri yombi mu Karere ka Karongi nyuma y’imyaka 19 yihisha ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Tarcille Uwimana wari warahamijwe icyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko za Gacaca, yafatiwe mu Mudugudu wa Ngoma, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano, ku wa Kabiri, itariki ya 14 Mata. […]
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryitabiriye Inteko Rusange ya 9 ya OSMA i Livingstone

Itsinda ry’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Imikino ya Gisirikare (CISM) no mu Muryango w’Imikino ya Gisirikare muri Afurika (OSMA), riyobowe na Col DĂ©sirĂ© Migambi Mungamba, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, riri kwitabira Inteko Rusange ya 9 ya OSMA iri kubera i Livingstone muri Zambiya, kuva ku ya 12 kugeza ku ya 18 Mata 2026. Inteko […]
Somalia yamaganye igikorwa cya Israel cyo kohereza ambasaderi muri Somaliland

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Israel yashyizeho ambasaderi wayo wa mbere mu karere ka Somalia kitandukanyije n’igihugu, ibintu ubutegetsi bwa Mogadishu bwamaganye buvuga ko binyuranyije n’amategeko. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yatangaje ko Michael Lotem yagizwe ambasaderi udatuye muri Somaliland. Nk’uko byatangajwe na radio y’igihugu muri Israel, KAN, ngo Lotem yabanje kuba ambasaderi muri Kenya, […]
Izamuka rya Lisansi nta ngaruka riri bugire ku biciro by’ingendo: Minisitiri Uwihanganye

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw. Ibi bivuze ko Lisansi yiyongereyeho […]
Litiro ya lisansi yiyongereyeho asaga 600Frw

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, kuri uyu wa Kane ushize rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitamgira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Mata 2026, aho linsansi yiyongereyeho asaga 600Frw. RURA ivuga ko ibi biciro bishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo guhangana n’izo mpinduka. […]
Minisitiri w’Ingabo yakiriye itsinda ry’Ingabo za Kenya ziri mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata, itsinda ryaturutse mu biro bishinzwe imibanire mu bya gisirikare mu Ngabo za Kenya, riyobowe na Col Samuel Otieno OLANDO, ryagiriye uruzinduko kuri Minisiteri y’ Ingabo, Kimihurura, rigirana ikiganiro na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal Marizamunda. Iri tsinda riri mu Rwanda kuva ku itariki ya 13 kugeza kuri uyu wa […]
Trump aremeza ko Israel na Liban byemeranyije agahenge

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mata 2026, yatangaje ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’iminsi 10. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Donald Trump yavuze ko yavuganye na Perezida Joseph Aoun wa Liban na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Mu butumwa ntaho avuga umutwe wa […]