20260417_073229

Izamuka rya Lisansi nta ngaruka riri bugire ku biciro by’ingendo: Minisitiri Uwihanganye

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ku wa Kane tariki ya 16 Mata ni bwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw.

Ibi bivuze ko Lisansi yiyongereyeho Frw 635, nyuma yo kuva kuri Frw 2,303 yaherukaga gushyirwaho.

Litiro ya mazutu yo yagumye kuri Frw 2,205.

Ibiciro bishya RURA yashyizeho byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

Ibiciro byaherukaga kongerwa ku wa 3 Mata 2026. Icyo gihe litiro ya lisansi yageze kuri Frw 2303 aho yari yiyongereyeho Frw 314, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri Frw 2,205 nyuma yo kwiyongeraho Frw 257.

Icyo gihe kandi RURA yahise ishyiraho ibiciro bishya by’ingendo byasize nk’urugendo rwa Kigali-Rusizi unyuze mu karere ka Huye rugeze kuri Frw arenga 11,400.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye Radiyo Rwanda ko ibi biciro bikomeje kwiyongera kubera intambara ikomeje guhanganisha Amerika na Iran mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yagize ati: “Turi mu bihe bidasanzwe byatewe n’intambara ya Iran, Amerika, [….] muri kiriya gice cy’Isi ari na ho haturuka ibikomoka kuri peteroli bisa n’aho byahagaze kuza bikazamura ibiciro hafi kugera kuri 20%. Kubera iyo mpamvu rero ntabwo dukora nk’ibisanzwe, ibiciro bihindagurika buri munsi.”

Amb. Uwihanganye yavuze ko n’ubwo Lisansi yazamutse, ibiciro by’ingendo bigomba gukomeza kuba uko byari bisanzwe.

Ati: “Ibiciro by’ingendo birakomeza uko byari bimeze, hari ingendo z’abantu ariko n’ingendo z’ibicuruzwa; ntabwo byakagombye kugira ingaruka cyane kuko ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa bikoresha mazutu cyane kurushaho.”

Uwihanganye kandi yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba ku buryo nta bicuruzwa biza kubura ku isoko.

Yavuze ko mu bubiko bw’abacuruzi ndetse n’ubwa Leta muri rusange, harimo ibikomoka kuri peteroli ku buryo hari icyizere ko bitazigera bibura ku isoko.

Ati: “Ni ukongera guhumuriza abantu ko ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda bizakomeza kuba bihari, tuzakomeza gukoresha uko dushoboye ngo biboneke ariko nongera kwibutsa ko ibiba ahandi natwe bishobora kutugeraho, turasaba uruhare rwa buri Munyarwanda.”

Mu byo Abaturarwanda basabwe, harimo gutegura ingendo zabo nk’uko Minisitiri Uwihanganye yakomeje abisaba.

Ati: “Ni byiza gutegura urugendo rwawe, ukagerageza aho bishoboka hose gukoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange cyangwa se mugafatanya niba mugiye ahantu, mugiye mu bukwe, mugakoresha imodoka imwe. Mu ngo zacu, ibicanwa n’ibindi, abantu bakagerageza kugabanya ibyo bakoresha. Ubwo ni bwo buryo twese tuzajyanamo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kandi yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abafite imodoka zabo kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *