Huye: Abarwanashyaka ba Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu gukumira amakimbirane yugarije umuryangoÂ

Abarwanashyaka b’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda bahagarariye abandi mu karere ka Huye, biyemeje gutanga umusanzu mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane yugarije umuryango nyarwanda. Aba barwanashyaka bihaye uwo mukoro, nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa bahawe mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Ni igikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’ishyaka […]
Igisasu GBU-57 mu maboko ya Iran?: Ihindagurika rikomeye mu ntambara z’igihe kizaza

Mu gihe isi ikomeje guhanga amaso umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru avuga ko Tehran yaba iri kugerageza kwigana igisasu cy’Amerika cyo mu bwoko bwa GBU-57 Massive Ordnance Penetrator akomeje guteza impaka zikomeye. Nubwo ayo makuru ataremezwa ku buryo bwigenga, inzobere mu ntwaro zivuga ko ashobora kuba ari ikimenyetso […]
Perezida Kagame ategerejwe muri Tanzania

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe azagirira muri iki gihugu ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026. Amakuru y’uru ruzinduko yemejwe na Perezidansi ya Tanzania, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi. Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame azakirwa anagirane ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, […]
FARDC yakajije ibitero mu matware ya M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abazifasha ku rugamba, bakajije ibitero ahantu hatuwe cyane mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, hagati ya saa yine […]
U Burusiya bwahaye igihugu cya Afurika ibikoresho bigezweho bya gisirikare

Guverinoma ya GuinĂ©e-Conakry yakiriye inkunga y’ibikoresho bya gisirikare bigezweho byatanzwe n’u Burusiya, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubushobozi bw’ingabo zayo no guhangana n’ibibazo by’umutekano bihari. Ibi bikoresho byashyikirijwe GuinĂ©e ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, mu muhango wabereye ku kibuga cy’indege cya gisirikare giherereye i Conakry. Ni umuhango wayobowe na […]
Visi Perezida wa Muhazi FC yapfuye

Uwimana Nehemie wahoze ayobora Akarere ka Rwamagana kuva mu 2010 kugeza mu 2014, yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, nyuma y’igihe kirenga ukwezi arwariye mu bitaro bya Kanombe Military Hospital. Uyu mugabo kandi yari asanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Muhazi United. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe […]
Umuramyi Miss Dusa yambitswe impeta

Umuramyi Dusabe Gentille Mutabazi uzwi nka Miss Dusa, umaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga witwa Eric Bahizi. Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho Eric Bahizi yavuze ko kuva bahura bwa mbere, Miss Dusa ari we wenyine yahisemo, anongeraho ko yamusabye ko bazarushinga maze akabyemera. Na Miss […]
Ndayishimiye yahaye ishimwe umugore we

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi, yahaye ishimwe umugore we Angelina Ndayubaha, mu rwego rwo kumushima nk’umukozi w’indashyikirwa wahize abandi. Ndayishimiye yamushimiriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’abakozi wabereye muri stade intwari iherereye mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mugabo asa n’ukomoza kugihembo umugore we aheruka guhabwa n’Umuryango w’Abibumbye biciye […]