Uwimana Nehemie wahoze ayobora Akarere ka Rwamagana kuva mu 2010 kugeza mu 2014, yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, nyuma y’igihe kirenga ukwezi arwariye mu bitaro bya Kanombe Military Hospital.
Uyu mugabo kandi yari asanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Muhazi United. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Perezida w’iyi kipe, Nkaka Longin, wavuze ko yari amaze igihe arwariye muri ibyo bitaro, ndetse inkuru y’urupfu rwe ikamenyekana mu gitondo itanzwe n’umugore we.
Nkaka Longin yagaragaje ko Nyakwigendera yari umwe mu bantu b’ingenzi bagize uruhare mu iterambere rya Muhazi United kuva yitwaga Rwamagana City. Yavuze ko Nehemie yitangiye cyane umupira w’amaguru muri aka karere, cyane cyane mu guteza imbere impano z’abakiri bato no gufasha ikipe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Yanamushimiye nk’umujyanama w’ingenzi ku ikipe, kubera ubunararibonye n’umuhate byamurangaga, bikaba byarakundwaga n’abo bakoranaga bose.


